Nimuhorane Imana ! Umuco w’ubuhotozi n’iyicarubozo umaze gushinga imizi mu Rwanda. Nimurebe ukuntu uyu mukobwa w’umu mannequin witeguraga gushyingirwa, Alexia Uwera Mupende, aherutse kwicwa : ni ihotorwa rishyizweho umukono (assassinat avec signature).
Iby’icyo yiciwe byo simbijyamo ababizi nibo babivuga, jye ndibaza gusa ukuntu uyu nyampinga w’u Rwanda yakorerwa atya : gusanga umukobwa iwe ukamugobanya ugakerera ijosi ukarambika aho ukigendera, ni ya signature ya shitani yicariye u Rwanda.
Ni uko Andew Kaggwa Rwisereka yishwe, bikanyibutsa kandi uko n’abandi bishwe nka Seth Sendashonga, Colonel Cyiza, Jean Damascène Habarugira, maître Toy Nzamwita, Assinapol Rwigara, Venuste Rwabukamba, Jean de Dieu Mucyo, Dr Emmanuel Gasakure, Dr Raymond Dusabe, Christine Iribagiza, Illuminée Iragena, Patrick Karegeya, Jean-Leonard Rugambage, Charles Ingabire, Kirenge, juge Nkezabaganwa n’abandi bacamanza bakuru b’abahutu, abahotowe bagatabwa mu kiyaga cya Rweru n’abandi n’abandi.
Iyo signature ya shitani iratatira ikibi mu banyarwanda kandi aliko Kagame ubwe niwe wayigize ihame rya Leta muli disikuru-rutwitsi ye kuli 05/06/2014 i Nyabihu (« … aho kubazimiza tugiye kujya tubarasa mu ruhame »). Uyu muco w’ubuhotozi (culture du meurtre) wogejwe na leta ya FPR uzarandurwa n’umuziririzo (interdit constitutionnel et formel) wo gutanga umuntu ataburanye (décréter la mort extrajudiciaire), ukumirwe kandi n’inzego z’umutekano abanyarwanda bose bibonamo kuva zibareshyeshya bose zikabarengera kimwe kandi zikabacyamura kimwe.