Site icon Rugali – Amakuru

Dr Dusabe, umuganga wa Faisal wari inzobere kuri Cancer yiciwe muri South Africa

Amakuru y’iyicwa rya Dr. Raymond Dusabe yemejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Africa y’Epfo. Uyu muganga yari mu biruhuko bya Noheli na Bonane muri Africa y’Epfo akaba yishwe ajombaguwe ibyuma aho yari acumbitse.

Ibitaro by’umwami Faisal yakoreragaho kuva mu kwezi kwa kane umwaka ushize byemeje iyi nkuru y’akababaro y’umukozi wabyo muri iki gitondo.

Amakuru aravuga ko uyu muganga yiciwe Cape Town tariki 28 Ukuboza aho yari acumbitse mu biruhuko umubiri ukaboneka ku cyumweru tariki 07 Mutarama 2018 nyuma y’uko abaturanyi batangiye kumva umunuko kuko wari waratangiye kubora.

Kugeza ubu ntibiramenyekana neza impamvu z’iyicwa rye n’abamwishe kuko Police igikora iperereza, umubiri we ngo bawusanzeho ibikomere byinshi cyane biboneka ko yajombaguwe ibyuma ari mu nzu aho yari acumbitse.

Dr Dusabe yari yaragiye mu biruhuko muri Africa y’Epfo

Dr Dusabe yari afite imyaka 40, umwaka ushize nibwo yarangije amasomo ku rwego rwa ‘sub-specialisation’ kuri Cancer yibasira imyanya ndangagitsina y’abagore muri kaminuza ya Stellenbosch muri Africa y’Epfo.

Dusabe yize mu ishami ry’ubuvuzi (medicine) muri Kaminuza y’u Rwanda aho yarangije mu 2006 aza kubona ‘bourse’ ya Leta yo kujya kunononsora mu bigendanye no kuvura abagore muri Kaminuza ya Stellenbosch.

Mu 2014 yarangije Master’s muri “Obstetrics and Gynaecology” ntiyarekera aho akomeza kunononsora birushijeho mu bigendanye no kuvura Cancer ifata imyanda ndangagitsina y’abagore “Gynaecology oncology” ari nabyo yarangijemo mu ntangiriro z’umwaka ushize.

Dr Dusabe niwe munyarwanda wenyine wari warize kuri uru rwego iri shami. Ubwo yarangizaga yari yatangaje ko mu Rwanda ntawundi muvuzi muri iri shami uhari bityo agomba gutaha agafasha igihugu cye kuvura Cancer abagore no kuyikumira.

Dr Dusabe akirangiza yahise aza gufasha igihugu cye kuvura Cancer by’umwihariko ku bagore

Mu kwezi kwa kabiri 2017 nibwo yarangije iby’amasomo, intego ye iba guhita ataha agatangira kuvura Cancer ab’igitsina gore ndetse no gutanga ubumenyi avanye mu ishuri.

Kimwe mu byatumye yihutira kuza gufasha igihugu cye ni uko muramukazi we mu 2015 yabonyweho Cancer anatwite ku bwonko hakabura umuganga umuvura maze we afatanyije n’umuganga muri Africa y’epfo bakamugira inama bakanamuvura ubu akaba yarakize neza nk’uko yabitangarije urubuga rwa kaminuza yigagaho ubwo yari arangije ishuri.

Ageze mu Rwanda yahawe akazi mu bitaro byitiriwe umwami Faisal, yari inyungu nini ku Rwanda kuko ubuhanga bwe bwari umwihariko.

Abari bazi ubuhanga bwe bishimiye kuza kwe,  hari mu kwezi kwa kane umwaka ushize.

Yishwe agikenewe cyane ngo atange umusanzu we.

UMUSEKE.RW

Exit mobile version