Tshala Muana, umuhanzi w’icyamamare muri DR Congo, yafashwe n’abashinzwe umutekano avanwa iwe uyu munsi kuwa mbere nk’uko byemezwa n’ushinzwe ibikorwa bye. Umunyamakuru wa BBC i Kinshasa avuga ko Claude Mashala ushinzwe ibikorwa bya Tshala Muana yavuze ko uyu muhanzi yakuwe iwe mu rugo mu gitondo.
Tshala Muana w’imyaka 62, ni umuhanzi uzwi cyane muri muzika ya DR Congo no mu karere kubera indirimbo ze zakunzwe cyane nka Karibu yangu, Chena cyangwa Dezo dezo.
Kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, Tshala Muana yari agifatiwe ku biro by’igihugu bishinzwe iperereza i Kinshasa, kugeza ubu ibi biro ntibiratangaza impamvu yo gufata uyu muhanzi.
Mashala ushinzwe ibikorwa bye, yavuze ko Tshala Muana yafashwe kubera ibivugwa ku ndirimbo ye nshya yise “Ingratitude”.
Bamwe mu bari hafi ya Perezida Etienne Tshisekedi bavuga ko muri iyo ndirimbo, Muana yavugaga ko uyu mutegetsi yabuhawe na Joseph Kabila yabugeraho akamutera umugongo.
Muri iyi ndirimbo, ntaho umuhanzi ubwe avuga izina Etienne Tshisekedi cyangwa Joseph Kabila.
Claude Mashala avuga ko muri iyo ndirimbo Muana – ukomoka mu ntara ya Kasaï – yaririmbaga ubuzima bwe bwite.