Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zimenyesha ko ku bufatanye n’abaturage bo mu gace ka Ndosho mu mujyi wa Goma bafashe umurwanyi ukomeye wo mu mutwe wa FDLR.
Ingabo za DR Congo zatangaje ko mu ijoro ryo ku wa mbere rishyira ku wa kabiri zafashe Nshimiyimana Asifiwe Manudi wari mu bayobozi b’umutwe wa FDLR muri Kivu ya ruguru.
Kuva mu mpera y’ukwezi kwa 10, ingabo za DR Congo zatangiye ibitero byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bw’iki gihugu mu ntara za Kivu y’Epfo n’iya ruguru.
Ni gute yafatiwe mu mujyi wa Goma?
Major Ndjike Kaiko, umuvugizi w’ingabo za DR Congo muri Kivu ya ruguru, yabwiye BBC ko izi ngabo ziri gukora ibitero byimbitse ku mitwe iri muri aka karere n’abari mu mashyamba y’ibirunga.
Ati: “Ni yo mpamvu bamwe muri bo batangiye kuva aho bari bihishe bakajya mu mijyi bihishahisha, iki ni ikimenyetso cyabyo ariko ingabo zacu zahise zimufata”.
Major Kaiko avuga ko uyu murwanyi wafashwe ari umuntu ukomeye kuko ngo yari umuyobozi wungirije w’umutwe w’ingabo zihariye z’abakomando wa FDLR.
Mu kwezi gushize, izi ngabo za DR Congo zamenyesheje ko ziciye mu mirwano Juvénal Musabyimana alias Jean-Michel Africa wari mu bayobozi (commandant) mu mutwe wa FDLR.
Ntacyo FDLR yari yatangaza ku mugaragaro kuri aya makuru mashya ndetse no ku iyicwa rya Musabyimana.
Mu kwezi kwa cyenda mu karere ka Rutshuru muri Kivu ya ruguru izi ngabo za Congo zagabye igitero ku muyobozi wa gisirikare w’umutwe wa FDLR Jenerali Sylvestre Mudacumura ziramuhitana.
Mu burasirazuba bwa DR Congo habarurwa imitwe y’inyeshyamba irenga 40 nk’uko byatangajwe na raporo y’inzobere z’umuryango w’abibumbye mu ntangiriro za 2018.
Iyi mitwe irimo igizwe n’Abanyarwanda, Abarundi n’Abanya-Uganda hamwe n’imitwe y’Abanyecongo yiganjemo iyitwa Mai-Mai. Yose ishinjwa guhungabanya umutekano wa rubanda.
Ni iki gikurikira kuri Nshimiyimana Asifiwe?
Hari amakuru avuga ko ubutegetsi bw’u Rwanda n’ubwa DR Congo biri gufatanya mu rugamba ku mitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ivugwa muri Congo – ibyo u Rwanda rwahakanye.
Mu kwezi gushize ibihugu by’u Rwanda, DR Congo, u Burundi na Uganda byumvikanye gufatanya kurwanya iyo mitwe, gusa DR Congo yahakanye ko nta ngabo z’ibi bihugu zizaza ku butaka bwayo.
Mu kwezi kwa 12 umwaka ushize ingabo za DR Congo zafashe Ignace Nkaka wakunze kumvikana ku izina rya La Forge Fils Bazeye – na Nsekanabo Jean Pierre – alias Abega ku mupaka wa Bunagana.
Bwana Nkaka wari umuvugizi wa FDLR naho Bwana Nsekanabo wari ushinzwe iperereza, bahise bohererezwa u Rwanda, ubu bari kuregwa ibyaha birimo “gukorana n’igihugu cy’amahanga bagamije gushoza intambara mu Rwanda”.
Kuri Nshimiyimana Asifiwe, Maj Kaiko ati: “Nk’uko mubizi Abanyarwanda bose bari ku butaka bwa Congo bagomba gutaha, na we agomba gucyurwa, ni ko bigomba kugenda no kuri we ndakeka ko iyo gahunda yamaze no gutangira”.