Site icon Rugali – Amakuru

DR Congo: Indege yabonetse ku cyumweru basanze ariyo yari yarabuze kuva kuwa kane

Uyu munsi kuwa kabiri abahanga bemeje ko indege iheruka kuboneka ku cyumweru mu ntara ya Sankuru ariyo yari yarabuze kuwa kane ivuye ku kibuga cy’indege cya Goma muri DR Congo.

Iyi ni indege y’ubwikorezi yo mu bwoko bwa Antonov 72 y’ingabo za DR Congo yari yifashishijwe mu gutwara ibikoresho bya Perezida Tshisekedi wari mu ruzinduko mu burasirazuba.

Radio Okapi y’umuryango w’abibumbye ikorera muri DR Congo ivuga ko ibihamya ko iyo ndege ariyo yabonywe n’abaturage b’ahitwa Kole muri Sankuru, ari imibare iyiranga EK-72903.

Abaturage baho bari batangaje ko babonye imirambo ine, n’imbunda umunani iruhande rw’ibisigazwa by’iyi ndege.

Mu cyumweru gishize ambasade y’Uburusiya i Kinshasa yatangarije abanyamakuru ko mu bari batwaye iyi ndege harimo Abarusiya.

Ikipe y’abahanga yari ifatanyije n’ingabo za MONUSCO zikorera muri Congo ubu bari aho iyi ndege yabonetse bakora igenzura ryimbitse ku bisigazwa byayo.

Iyi ndege yari yahagurutse i Goma kuwa kane igana i Kinsahasa, yarimo abantu umunani nk’uko byari byatangajwe n’ikigo gishinzwe iby’indege cya DR Congo.

Yahagurutse ku kibuga cya Goma saa 13:32 z’amanywa, yabuze ku mirongo y’ibyuma bigenzura indege (Radar) hashize iminota 59 ihagurutse nk’uko iki kigo cyabitangaje.

Exit mobile version