Site icon Rugali – Amakuru

DR Congo: Félix Tshisekedi, perezida uri mu gihirahiro

Tshisekedi Gisekeramwanzi agoti ku kandi na Kagame.png

Twaba turimo tugana mu nzira y’ibibazo by’inzitizi hagati ya DR Congo nu Rwanda? Mu nama ya cumi na kabiri ya dipolomasi yabereye i Kinshasa mu byumweru bibiri bishize, Felix Tshisekedi yashyize yavuze amagambo benshi babonyemo nko kwihanangiriza Kagame n’u Rwanda ko guhora utera umutekano mu bihugu by’abaturanyi ndetse no kuba yaravuze ko yatera Congo igihe icyo ari cyo cyose ari nko kwiyahura.

Mw’ishyaka rya Felix Tshisekedi UPDPS abenshi bahise bihutira kumvikanisha ko iyi mvugo ya Tshisekedi ari ikimenyetso simusiga ko umubano wa Kagame na Tshisekedi ibyawo bisa nkibirangiye. Ariko ukuri nyakuri kubyo Tshisekedi yavuze nibyakurikiyeho byerekana ko ibintu ahubwo bigenda birushaho gukomera. Niba koko ari ukuri ko Felix Tshisekedi yaba yarababajwe n’amagambo y’agashinyaguro, ubwirasi n’ukwiyemera bya Paul Kagame yavugiye imbere y’abadepite be, ikigaragara ni uko Tshisekedi asa nkutiteguye gutandukana na shebuja we Kagame i Kigali. Ikimenyetso nuko ubwo Felix Tshisekedi yikubitaga ku gatuza yihanangiriza u Rwanda na Kagame hari itsinda rikomeye ry’ abasirikare bo mu rwego rwo hejuru cyane ba FARDC  DR bari Kigali mu buryo byagizwe ibanga rikomeye.

Mubari bagize izi ntumwa zo mu rwego rwo hejuru zari i Kigali mw’ibanga harimo nka Jenerali Constant Ndima, guverineri w’ingabo za Kivu y’Amajyaruguru, na Jenerali Michel Mandiangu Mbala uyobora DEMIAP (ubutasi bwa gisirikare). Impamvu zabajyanye i Kigali zikomeje kubera urujijo benshi. Icyo ugomba gusobanukirwa nuko Felix Tshisekedi ari perezida uru mugihirahiro kandi utazi ibyo arimo. Mu karere k’ibiyaga bigari ntabwo Tshisekedi babona ari umuntu wo kwizera kuko atandaraje akaba ariyo mpamvu abanyarwanda bamwise Gisekeramwanzi. Ikindi benshi bibaza niba atazicwa nkuko muzehe Laurent Desire Kabila yishwe reka twizere ko wenda nyuma yo gutahura umugambi wa Francois Beya azagarura ubwenge ku gihe.

Nubwo bamwe batarabyemeranyaho ku cyagenerwa Tshisekedi n’abahanganye nawe, ikigaragara ni uko uyu mugabo benshi mu karere k’ibiyaga bigari batamureba neza kandi batamwiyumvamo. Mu kwezi gushize, umwe mu bantu b’inzobere mu karere yagize ati: “Yibwira ko arusha abandi ubwenge, mu gihe abantu bose bamaze gusobanukirwa n’imiterere ye nuwo ariwe”.

Ni ngombwa ko tuvuga ko kuva yagera k’ ubutegetsi, Felix Tshisekedi abenshi bamukurikiranira hafi; ibikorwa bye byose birasesengurwa ndetse tutanibagiwe ibibazo bye k’ ubuzima bwe bwite bizwi na bamwe muri kariya karere.

Akindi nuko abari kumwe nawe bamugira inama yo kugundira ubutegetsi ntabwo bamugira inama nziza. Icyo ari cyo cyose azashaka gukora ngo agume k’ubutegetsi nyuma ya 2023 binyuranije n’ubushake bwa bw’abaturage muri DR Congo bishobora kuzakururira igihugu cye ibibazo bikomeye gihungabana harimo no kuba haba intambara imbere mu gihugu (Civil War). Ingaruka zizaba ziremereye kuri buri wese, guhera kuri Félix Tshisekedi n’abagize umuryango we wa politiki n’abavandimwe be. Aha rero niho benshi bafite ubwoba ko Congo ishobora kubona nkibaye muri Libera nyuma ya Samuel K. Doe. 

Ariko reka twizere ko uruzinduke rwa Papa Francis ateganya gukorera muri Congo mu kwezi kwa kalindwi kuzagira icyo rufasha kuri Congo na Felix Tshisekedi. Iby’uruzinduko rwa Papa Francis mu buryo burambuye urabyumva mu kiganiro hasi:

Exit mobile version