Kuki ubu ari bwo Kabila aje?

Ku cyumweru, ihuriro ry’amashyaka Front Commun pour le Congo (FCC) rya Joseph Kabila, ryakoze inama idasanzwe kuri ibi bibazo, inama yitabiriwe na Kabila ubwe.

Umunyamakuru wa BBC Mbelechi Msoshi uri i Kinshasa avuga ko kuba Bwana Kabila yahise aza muri sena uyu munsi bivuze byinshi ku kibazo cya perezida wa komisiyo y’amatora n’impaka ziriho z’uburyo perezida wa Repubulika akwiye gutorwa muri DR Congo.

Inteko ishingamategeko ya DR Congo, muri uku kwezi kwa cyenda iratangira kwiga ingingo zitandukanye zirimo n’itegeko ry’amatora rusange azaba mu 2023.

FCC ifite benshi mu bagize inteko ishingamategeko (imitwe yombi) na guverinoma z’intara, irifuza ko perezida wa repubulika azajya atorwa n’abahagarariye abaturage.

Uruhande rwa Perezida Félix Tshisekedi rwo si uko rubyifuza. Kuko ibi bishobora no guha Joseph Kabila amahirwe yo kugaruka ku butegetsi.

Mbelechi agira ati: “Kuba Kabila aje muri sena, kandi yari abyemerewe kuva yavaho ntabikore, ni nko kubwira Tshisekedi ati ‘ndagarutse ngo duhangane'”.

Nyuma yo gutorwa kwa Perezida Tshisekedi, uruhande rwe n’uruhande rwa FCC bamaze amezi arenga atandatu batarumvikana ku bagize guverinoma kugeza mu kwezi kwa karindwi mu 2019.

Izi mpande n’ubu ntiziri kumvikana ku buryo umukuru w’igihugu azatorwa, no k’ukuriye komisiyo y’igihugu y’amatora wagenwe n’inteko ishingamategeko.

Umunyamakuru wa BBC avuga ko izi ari zimwe mu mpamvu zishobora kuba zigaruye Joseph Kabila “mu ruhando rwa politiki y’ahabona”.