Site icon Rugali – Amakuru

Dr. Biruka ati: Umunyagitugu Kagame yafashe ubutegetsi avuga ko ahagaritse jenoside akaba azanywe no kwunamura abacikacumu none nibo arembeje.

Nimuhorane Imana ! Urwego rwa mbere rufite isura ya rubanda, ni igisirikare. Kuko abasirikare bava mu miryango bakaba babereyeho kubungabunga umutekano w’abaturage bose. Nicyo barahiriye, ntabwo bashobora kuba ingabo z’umuntu umwe n’agatsiko kamukikije.

Ibyo niba byaranigeze kuba, igihe kirageze ngo abasirikare basubize agatima impembero bagaruke mu ntego barahiriye ku idarapo ry’igihugu cyababyaye. Nibafate urugero ku butwari bwerekanywe n’ingabo za Sudani kuli 11 Mata uyu mwaka ubwo zahagarikaga umunyagitugu El Bechir. Nibarebere no ku bindi bihugu nka Zimbabwe, Niger, Misiri, Burkina Faso n’ahandi. Ingabo zamaze kubona rubanda ijujubijwe n’igitugu zikora igikwiye : gucubya umunyagitugu zigasubiza rubanda icyubahiro.

Dore rero umunyagitugu Kagame yafashe ubutegetsi avuga ko ahagaritse jenoside akaba azanywe no kwunamura abacikacumu none nibo arembeje. Nk’aho ingabo z’igihugu ari intozo ze, yazishoye mu ntambara z’urudaca muli Kongo yoreka ingogo kandi arasahura, mu gihe benshi muli bo bahasize ubuzima abandi bakaba ibimuga burundu.

Yabashumurije abaturage abakoresha amahano yo kwica, guhonyora inzirakarengane no kuniga demokarasi, none ni nabo arambirijeho ngo aherane rubanda. Dore rero igihe kirageze ngo rubanda ihagurukane uyu mubisha Kagame.

Abasirikare ntibakwiye kuzatatira igihango bakoma imbere rubanda. Nibo bariraye, nibo bazi ubugome ndengakamere n’ubwirasi butavugwa bwa Kagame. Aho kwemera kumugwa inyuma rero, bazakore nko mu Misiri barindire umutekano rubanda, kandi uyu mubisha Kagame namara kuva mu nzira bazafashe rubanda kubungabunga u Rwanda rushya.

Dr Biruka

Exit mobile version