Nimuhorane Imana! Kubera politike y’ubujura, ubushotoranyi n’urugomo ya Kagame na FPR-Inkotanyi, Abanyarwanda bakomeje kugirira amakuba akomeye mu bihugu duhana imbibi, cyane cyane muli Kongo no mu Bugande.
Ifatwa ry’abayoboke bakuru n’abayobozi basaga 40 b’itorero ADEPR mu Bugande kuli 23/07, biganjemo Abanyarwanda, ni ikibazo gifitanye isano ya hafi n’ubukorikori FPR-Inkotanyi yadukanye bwo gucengera amatorero ya gikirisito. Mu mayeri menshi Kagame na FPR bakoresha, harimo gucengeza mu matorero abaDMI bigize abavugabutumwa, ni ukuvuga ibirura byitwikiriye uruhu rw’intama.
N’impamvu nyamukuru ituma Kagame na FPR-Inkotanyi banga urunuka Kiliziya gatolika, ni uko batashoboye kwinjiza DMI mu gipadiri, kuko inzira yo kugera ku bupadiri ari ndende cyane, dore ko umufaratiri ajya guhabwa ubupadiri na Vatikani imuzi .
Ni gute umuntu nta n’imyaka itatu yari yamara avuye mu gisilikare ukumva ariyita Bishop ! Birakwiye ko abashumba b’ukuri batumanaho bagakora inama kaminuza, bagasuzumira hamwe ikibazo cy’iyinjirirwa ry’amatorero n’inkoramaraso za FPR-Inkotanyi, bagafata ingamba zo gutahura no guta hanze ibirura byaseseye mu matorero biri mu butumwa bwa Dayimoni.
Dr Biruka, 28/07/2019