Nimuhorane Imana ! Bwana Olivier Nduhungirehe, ejo inkuba imaze gukubita agatabaruka indashyikirwa y’umukundarwanda Pierre Péan, warishimye umena shampanye, ni uko mu ukwibonekeza kwawe kutagereranywa ujya kuli Twita urandika ngo “Un négationniste de moins ça fait du bien.
Le million de tutsis victimes du génocide ne le laissera pas reposer en paix. #PierrePéan est mort”. Iryo jambo si ryiza kandi ntiryari ngombwa: upfuye arubahwa, agatinywa, agaterekerwa, kandi twese kuva tuva mu nda y’ababyeyi dutera intambwe twegera imva.
Shobuja yakubatije “Nduhungiriki”, kandi Gafomo mwene Gahini buriya azi impamvu ahubwo uzamusobanuze. Azi neza ko warwanije FPR-Inkotanyi mu tubari n’imihanda ya Buruseli, kugeza ubwo aguhamagariwe kumukarabya inkaba. Uberwe kandi uryoherwe, aliko nushaka ushyire ubwenge ku gihe kuko indokoke atari iyabanzwe.
Wowe wabwiwe Pierre Péan, jyewe nagize amahirwe yo kumumenya: yari umugabo wanga ikinyoma akarakazwa cyane n’ukuntu shobuja acuruza jenoside kandi ari we wayitangije.
Ba uretse rero iri hakirizwa ryawe uzareba ikizavamo. Erega mutimamucye witonde kuko nawe barakwoga runono! Reba nk’ukuntu umufasha yoherejwe gushinja Ambassaderi Eugène Gasana mu rubanza rw’itekinika shobuja yamushoyeho muli Amerika rwo kwiranguza.
Twize bimwe, uzi uburyo imanza ziburanishwa mu bongereza (Common Law): urabona abunganizi ba Ambasaderi Gasana nibazungaguza umufasha wawe bamunyomoza (contre-interrogatoire/cross examination) mu bint_u by’ubushurashuzi binuka atari wowe uzahatera amababa bikomeye?
Uzi ko n’urwo wubatse rushobora gusenyuka, ko kandi ugusenyeye aba agushenye? Harya ngo urahihibikana ngo bakugire Minisitiri w’ubushwanyi n’amahanga, dore ko Dr Sezibera bamwohereje kuryama kandi yabarizwaga mu nkotanyi sous-statut? Urarye uri menge, intebe ya Mushikiwazo yayisizeho uruhereko!
Dr Biruka, 27/07/2019