Site icon Rugali – Amakuru

Dosiye ya Minembwe muri Congo: Azarias Ruberwa yongeye kwisobanura imbere y’abadepite

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 27 Ukwakira, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Minisitiri wo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi Azarias Ruberwa wahoze ari Visi Perezida ushinjwa kuba yarakoresheje imbaraga ze kugira ngo yemere ishyirwaho rya komini ya Minembwe aho umuryango we, Banyamulenge, ari benshi. Yabajijwe ku bibazo byinshi, uhereye ku buryo bwemewe n’amategeko bwakoreshejwe kugena imbibi ziyo komini nshya ya Minembwe. Iki kiganiro kirangiye, umwe mu badepite yongeye gusaba ko Minisitiri Azarias Ruberwa yegura.

Azarias Ruberwa yashubije ingingo ku yindi. Yabanje kuvuga ko komini yo mu cyaro ya Minembwe itarengeye imbibi z’ubutaka bwa Fizi. Kandi yijeje abadepite ko nta kibazo cyangwa nzitizi iyo ari yo yose abona yo gushyiraho komisiyo ishinzwe imipaka yatangajwe n’umukuru w’igihugu cya Kongo.

Ariko ku wahoze ari visi-perezida, byaba ari ” ivangura ” kugenzura imipaka ya Minembwe gusa, igihe amakomine arenga 500 yashizweho n’itegeko rimwe, cyangwa se no gukuraho iri teka kubera komini ya Minembwe.

Ingingo ya kabiri Minisitiri Ruberwa yagarutseho ni ku buryo bwemewe n’amategeko bwakoreshejwe n’abakinnyi barenze umwe, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, Minisitiri w’imbere mu Ntara… Ariko bakabyirengiza.

Umudepite wazanye ikibazo cya Minembwe, Depite Muhindo Nzangi, yaje gusabwa gusoza izi mpaka. Yagarutse ku byo yashinjaga Ruberwa byose, yemeza ko komini yashyizweho hirengagijwe byinshi harimo kwibasira ifasi ya Mwenga, ko itubahirije ibipimo ngenderwaho bigize ishingwa rya komini kandi ko yashizweho mu buryo bw’uburiganya. Uyu mudepite yasabye ko Minisitiri Azarias Ruberwa yegura ku mirimo ye ashinja kuba yarakoresheje imbaraga ze kugira ngo ateze imbere umuryango we. Aha rero nibwo abandi badepite batangiye gusakuza bavuga: “ Kwegura, kwegura! ». Depite Muhindo Nzangi, ukomoka mw’ishyaka ritavuga rumwe niriri k’ubutegetsi, yahise ahabwa amashyi menshi na bagenzi be.

Exit mobile version