Site icon Rugali – Amakuru

Dore za mpunzi z’abanya Libya 66 zihungiye ubwayi mu kigunda!

Nkuko byari biteganyijwe,impunzi za mbere zari zimaze igihe muri Libya ziba mu buzima budashimishije zamaze kurira indege izizana mu Rwanda aho ku ikubitiro abagera kuri 66 baragera I Kigali ku I saa tatu zo kuri uyu wa Kane taliki ya 26 Nzeri 2019.

Izi mpunzi zivuye Libya zirababaje kuko zihungiye ubwayi mu kigunda naho Kagame yarangije gufata aye

https://youtu.be/9s6bUGy3tfc

Indege itwaye impunzi za mbere 66 yamaze guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Misrata yerekeza i Kigali mu Rwandaaho irahagera mu masaha ya saa tatu n’igice z’ijoro.

Biteganyijwe ko izi mpunzi nizigera mu Rwanda zihita zijyanwa mu nkambi i Gashora mu Karere ka Bugesera zigahabwa umutekano n’ibindi zikeneye.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) muri Libya, ryatangaje ko izi mpunzi ziganjemo abana batari kumwe n’imiryango, abagore b’abapfakazi.

Perezida Paul Kagame aherutse kubwira inama rusange y’umuryango w’abibumbye (UN) yateranye ku nshuro ya 74 I New York ko kuba u Rwanda rugiye kwakira abimukira bavuye muri Libya ari ikimenyetso ko muri Afurika naho hava ibisubizo.

Nyakubahwa perezida Kagame yavuze ko Afurika imaze kugera kuri byinshi ariyo mpamvu u Rwanda rwiyemeje kwakira aba bimukira mu rwego rwo kwereka isi yose ko na Afurika yakwikemurira ibibazo ititabaje ingufu z’abandi.

Inkambi ya Gashora isanzwe yifashishwa mu kwakira impunzi kuko mu mwaka wa 2015 yakiriye ibihumbi by’impunzi z’Abarundi.Biteganyijwe ko u Rwanda ruzakira impunzi zigera kuri 500

Iyi nkambi irimo ibyangombwa nkenerwa birimo nk’ibibuga by’imikino, aho kurara n’ibindi nkenerwa, ubu irimo kongererwa ubushobozi kugira ngo izakire izo mpunzi.
Nyuma yo kongererwa ubushobozi ntabwo izaba ikiri inkambi inyurwamo by’igihe gito, izaharirwa izi mpunzi mu buryo bw’igihe kirekire.





Amafoto: UNHCR/Libya

Exit mobile version