Site icon Rugali – Amakuru

Dore ya ntambara Perezida Nkurunziza yavuze ko izarangirira muri Village Urugwiro

Uburundi n’u Rwanda byinjiye mu ntambara iziguye ishobora gufata akarere kose!Umukecuru yahuye n’urupfu baraganira maze arusaba ko mbere yo kumujyana ruzabanza kumuteguza kugirago azitegure asezere inshuti n’abavandimwe. Mu minsi micye umwana wawa mukecuru arapfa, nyuma y’igihe gito umwuzukuru we nawe yitaba Imana! Umukecuru yakomeje kumva ko igihe cye cyo gupfa kitaragera kuko urupfu rwamwijeje ko ruzamuteguza; mu gihe kitarambiranye urupfu rwaje nk’iya gatera rukomanga ku muryango w’inzu yawa mukecuru, rumubwira ko ruje kumutwara! Umukecuru yahise abwira urupfu ko rumutunguye kandi barumvikanye ko ruzamuteguza! Urupfu rwamubwiye ko rwamuhaye integuza kenshi, ko igihe rwatwaraga umuhungu we n’umwuzukuru we arizo nteguza rwamuhaga, bityo uwo mukecuru akaba yaragombaga kwitegura ko ariwe uzakurikiraho! Umukecuru niko kuvuga ati “Burya iby’ubu ntibigikinishwa koko”!

Iki gitekerezo cy’urupfu n’umukecuru kiradushushanyiriza imitekerereze ya Kagame n’intambara ahora ashoza ku bihugu by’akarere k’ibiyaga bigari! Mu mwaka w’2015, ubwo mu gihugu cy’Uburundi havukaga imvururu zakurikiwe n’ibikorwa byo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza, abanyamakuru babajije Paul Kagame ngo agire icyo avuga kuri izo mvururu cyane ko byavugwaga ko azifitemo uruhare. Abanyamakuru bavuze ko uko kwishishanya bishobora gukurura intambara hagati y’ibihugu byombi! Kagame yasubije ko intambara ariyo yifuza, ku buryo yumva aribwaribwa ingingo zose, akaba yifuza kurwana kugirango uburibwe afite bushire! Kagame yategereje ko igihugu cy’Uburundi kimubwira umunsi kizamugabaho igitero araheba, ahubwo Kagame akaba yaratunguwe n’uko ubu yinjiye mu ntambara n’igihugu cy’Uburundi binyuze mu nzira atakekaga!

Nk’uko inkuru “veritasinfo” ikesha ikinyamakuru “La croix” ibitangaza, igihugu cy’Uburundi n’u Rwanda biri kurwana intambara iziguye (guerre par procuration) iri kubera ku butaka bwa Congo, mu ntara ya Kivu y’amajyepfo, mu karere ka Uvira. Intambara iziguye nibwo buryo bugezweho muri iki gihe ibihugu birwanamo; iyo ntambara igaragazwa n’uko igihugu gishyigikira rwihishwa abarwanyi baba biyemeje gutera ikindi gihugu ariko icyo gihugu kibashyigikiye kigahisha ko kiri mu ntambara. Muri iki gihe intambara iziguye iri kubera mu gihugu cya Yemeni. Muri icyo gihugu umutwe w’abarwanyi bashyigikiwe na Irani (houthis) barimo barwanya ingabo za leta ya Yemeni nazo zishyigikiwe n’igihugu cy’Arabia Sawudite, mu byukuri iyo ntambara iri hagati ya Irani na Arabia Sawudite ariko ibyo bihugu byombi bigakoresha imitwe y’abarwanyi ba Yemeni mukwigarurira icyo gihugu! Iyo ntambara iziguye niyo Paul Kagame yatangije mu karere k’ibiyaga bigari cyane cyane ku gihugu cya Congo, Uburundi na Uganda.

Mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ugushyingo 2018, ikinyamakuru “La croix” dukesha amakuru y’imirwano iri muri Kivu y’amajyepfo cyemeza ko igihugu cy’Uburundi kiyemeje kurwana ku mugaragaro n’umutwe w’abarwanyi ba Red Tabara ushyikiwe na Paul Kagame. Icyo kinyamakuru cyemeza ko iyo ntambara yatangijwe na Paul kagame muri Congo ishobora gufata ibihugu by’akarere kose! Ku italiki ya 14/11/2018, ingabo za Congo FARDC zemeza ko abaturage 16 baguye mu mirwano ikomeye yahanganishije ingabo z’Uburundi zifatanyije n’iza Congo mukurwanya umutwe w’abarwanyi b’abarundi bafashwa na Leta ya Paul Kagame witwa Red-Tabara!

Nyuma y’aho leta y’Uburundi iboneye amakuru y’uko Paul Kagame yiyemeje kugaba igitero cya gisilikare ku gihugu cy’Uburundi mu buryo buziguye (par procuration) akoresheje abarwanyi ba Red Tabara; Uburundi bwohereje muri Congo imitwe (bataillons) ibiri ya gisilikare mu gukumira icyo gitero. Umutwe wa 212 uyobowe na Major Aron Ndayishimiye werekeje mu gice cya Uvira, naho umutwe wa 112 wo mu kigo cya gisilikare cya Cibitoke werekeza mu kibaya cya Rusizi ku ruhande rwa Congo. Amakuru atangazwa na radiyo Okapi ikorana n’imiryango ya ONU muri Congo yemeza ko ingabo z’Uburundi ziri mu bikorwa bya gisilikare mu misozi ya Uvira no mu karere ka Ngendo gahrereye ku bilometero 70 uvuye Uvira .

Ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda cyaye ihurizo rikomeye ku bihugu by’Afurika bizicumbikiye!

Burya imibanire y’ibihugu ntaho itaniye n’imibanire y’ingo zituranye. Iyo mu rugo rumwe hajemo ibibazo byo kutumvika hagati y’abarugize, ingo zituranye narwo nazo zigira ibibazo. Iyo umugabo n’umugore n’abana bagize ibibazo bituma batumvikana , amahane akavuka mu rugo, abana bahungira mu baturanyi. Icyo gihe ntabwo umubyeyi wa babana ashobora gukurikirana ba bana be mu ngo z’abaturanyi, ahubwo abaturanyi nibo bashaka nyirurugo bakamuhuza n’urubyaro rwe bakicara hasi bagakemura impaka bafitanye. Ntabwo ushobora kubwira abaturanyi ngo abana bawe baraguhemukiye ngo ntushaka ko bagaruka mu rugo rwawe, cyangwa se ngo umubyeyi w’abo bana agabe ibitero muri urwo rugo rwabacumbikiye! Iyo bigenze gutyo, umubyeyi w’abo bana ashinjwa icyaha cyo kuvogera urugo rw’abandi! Icyo cyaha nicyo bita kuvogera ubusugire bw’ikindi gihugu!

Hashize imyaka 25 Paul Kagame abohoje igihugu cy’u Rwanda binyuze mu muvu w’amaraso. Kuva Kagame yafata ubutegetsi kugeza uyu munsi, yagiye yica abanyarwanda batavuga rumwe nawe cyangwa se akabafunga, abacitse ku icumu bagahungira mu bihugu by’abaturanyi no mu mahanga ya kure. Aho kugirango Kagame ahindure imitegekere y’igihugu no kunga umuryango nyarwanda washegeshwe n’intambara yashoje ku Rwanda; Paul Kagame yafashe gahunda yo gukurikirana impunzi zamuhunze akajya kuzicira mu mahanga bityo aba akoze icyaha cyo kuvogera ubusugire bw’ibindi bihugu! Kagame yagabye ibitero mu gihugu cya Congo yica impunzi z’abanyarwanda zari mu nkambi zo muri icyo gihugu ndetse n’abakongomani benshi bagera kuri miliyoni 6 nabo bagwa muri ibyo bitero kugeza na n’ubu bakaba bagipfa bishwe n’imitwe yitwaje intwaro yashinzwe na Kagame!

Igihugu cy’Uburundi na Tanzaniya byahise bigemurira Kagame impunzi z’abanyarwanda babihungiyemo ahanini bitewe n’akagambane leta z’ibyo bihugu zari zifitanye na Kagame cyangwa se gutinya ko Kagame yakwitwaza icyo kibazo kimpunzi agakurura umutekano mucye mu bihugu byabo nk’uko byagendekeye igihugu cya Congo. Igihugu cya Uganda cyagerageje guha abanyarwanda bacye ubuhungiro cyane cyane abo mu bwoko bw’abatutsi ariko ntibyabyujije ko Paul Kagame gucengeza inkotanyi ze muri icyo gihugu kujya gushimuta impunzi z’abanyarwanda zamuhunze. Kagame yagabye ibitero ku mpunzi kugera ku bihugu biri kure nk’Afurika y’epfo ndetse n’i burayi (Ububiligi, Ubwongereza…).

Kwica impunzi zose zigashira byananiye Kagame, noneho yigira inama yo guha ruswa abakozi b’umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi HCR kugirango uce ubuhunzi kubanyarwanda bityo bitume impunzi zamuhunze zimwigemurira, ibyo ariko nabyo ntacyo byatanze kuko izo mpunzi zanze gutaha. Aho kugirango akemure ibibazo bitera ubuhunzi ku banyarwanda (demokarasi no guca akarengane), Paul Kagame yarushijeho gukaza umurego, ahubwo ubuhunzi bw’abanyarwanda abugira intwaro yo guhungabanya umutekano w’ibindi bihugu.

Ko Kagame akomeje gufunga umutwe ku kibazo cy’impunzi, ni iki kigomba gukorwa?

Kugirango ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda gikemuke, ni uko Leta ya Kagame igomba kwicarana n’izo mpunzi, umuryango mpuzamahanga ukaba umuhuza muri ibyo biganiro maze hagasuzumwa impamvu ituma izo mpunzi zidataha, ibisubizo bigatangwa abanyarwanda bagasubira mu gihugu cyabo. Bwana Jakaya Kikwete wayoboraga Tanzaniya yatanze icyo gitekerezo, Kagame ahita amutera ubwoba ko azamwica! Ibyo byatumye n’abandi bakuru b’ibihugu bafite icyo gitekerezo bisubiraho.

Kagame asaba ibihugu byose birimo impunzi z’abanyarwanda kubafata zikababoha zikabagemura i Kigali, ibyo bihugu byaba bitabikoze bigaha uburenganzira Paul Kagame bwo kujya kwicira izo mpunzi mu bihugu byabo; niba ibyo byose binaniranye Kagame akaba afite uburenganzira bwo gushoza intambara kuri ibyo bihugu abishinja gushyigira abanzi be! Icyo nicyo gisubizo Paul Kagame atanga ku kibazo cy’impunzi! Uganda yo ikaba yarafashe icyemezo cyo kwirukana impunzi zahunze jenoside mu Rwanda naho izahunze ibibazo bya politiki ikaziha ubwenegihugu!

Mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ugushyingo 2018, ibinyamakuru bya Kagame, byatangiye gusohora inyandiko zishoza intambara ku gihugu cy’Uburundi na Uganda! Leta ya Kagame ishinja leta ya Nkurunziza mu Burundi ko ifatanyije na FDLR bitewe n’uko igihugu cy’Uburundi kiyobowe n’umuperezida w’umuhutu bityo akaba akundanye n’abahutu b’abanyarwanda badakunga umututsi Kagame! Paul Kagame akaba ashinja igihugu cya Uganda gushyigikira impunzi z’abatutsi bibumbiye mu ishyaka rya RNC banga ubutegetsi bwa Kagame ndetse akaba yarabise ibyihebe! Leta ya Kagame ikaba ishinja leta ya Uganda kugirana ubushuti na leta y’Uburundi kandi ibyo bihugu byombi bikaba biri gushaka uburyo bihuza umutwe wa RNC na FDLR kugirango bigire imbaraga zo kugaba igitero cyo gukuraho leta ya Kagame mu Rwanda! Kugirango ibyo bihugu bitagera kuri uwo mugambi, Paul Kagame akaba yariyemeje kubitera mbere, akoresheje uburyo bw’intambara iziguye (guerre par procuration)!

Iki kibazo cy’impunzi z’abanyarwanda no gufunga umutwe kwa Kagame bikaba biremerereye cyane ibihugu byakiriye impunzi z’abanyarwanda kandi intambara iri kubera muri Kivu y’amajyepfo akaba aribwo buryo Kagame yabonye bwo gukuraho leta ya FDLR iri i Burundi ni iya RNC iri i Bugande! Nkuko ikinyamakuru “Le Croix “kibivuga, intambara iri kubera muri Kivu y’amajyepfo ishobora kugira ubukana burushije intambara yabaye muri Congo mu 1998 igahuza ibihugu 9. Iyi ntambara Kagame ashoje muri Congo ifite impamvu za politiki ni z’ubukungu (gusahura Congo), gukuraho ubutegetsi bw’Uburundi na Uganda; uretseko intambara yo muri uyu mwaka itagaragaramo neza akaboko k’ibihugu bikomeye by’Uburayi n’Amerika, ahubwo ubona ishingiye ku bihugu byo mukarere k’ibiyaga bigari!

Amakuru menshi aturuka mu nzego zinyuranye z’ubuyobozi bw’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari yemeza ko ibihugu byinshi bihuriye ku cyifuzo cy’uko leta ya Kagame igomba kugirana ibiganiro n’impunzi z’abanyarwanda babihungiyemo, ibyo byaba bidashobotse, ibyo bihugu bigahuza umugambi wo gucyura izo mpunzi zigasubira mu gihugu cyazo, kugirango nabyo bishobore kugira ituze no gutegura imigambi y’amajyambere y’abanyagihugu babyo! Abantu benshi bemeza ko Kagame adashobora gushyikirana n’impunzi zitagize icyo zimutwaye, ariko aramutse abonye izo mpunzi hari igice k’igihugu zishoboye gufata yava ku izima kuko na Habyarimana yashyikiranye nawe ari uko yageze i Byumba! Umunyamategeko Kambanda mu kiganiro yagiranye na Murindahabi niwe wabivuze neza aho yagize ati” kugirango intambara itaba mu Rwanda, ni uko Kagame yakubitwa ni inkuba itagira amazi,” naho kumutegeraho ibiganiro gusa nta ntambara ibaye kwaba ari uguca umugani ku manywa!

Kanda aha wumve uko Kambanda abisobanura.

Veritasinfo

Exit mobile version