Imbuga nkoranyambaga, iterambere, byafunguye ahandi habera intambara- Gen. Kabarebe
March 7, 2019 Bugirimfura Rachid
Umujyanama wa Perezida mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, yavuze ko hari abantu bamaze iminsi bari mu ntambara y’amagambo n’ibihuha ku Rwanda, bavuga ko hari abasirikare bakuru bafunzwe.
Yabitangaje kuri uyu wa Kane mu biganiro bya Minisiteri y’urubyiruko byiswe ‘Rubyiruko Menya Amateka Yawe’ bihabwa urubyiruko ruvuye mu ntara zitandukanye z’igihugu mu kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara.
Ubwo yaganirizaga urubyiruko rusaga 580 ruturutse mu Ntara y’Iburengerazuba, Gen Kabarebe, yagarutse ku makuru amaze iminsi akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko hari abasirikare batatu bafunzwe.
Mu byagiye bitambuka ku mbuga nkoranyambaga, havugwaga ko mu bajenerali bafunzwe harimo Gen. Maj. Joseph Nzabamwita uyobora Urwego rw’Igihugu rw’Iperereza n’Umutekano w’Igihugu, NISS, Gen. Fred. Ibingira wahoze ayobora Inkeragutabara na Gen. Maj. Emmanuel Ruvusha.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, kuri uyu wa Kabiri Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Dr Richard Sezibera, yahakanye ayo makuru avuga ko atari ukuri.
Gen Kabarebe na we yabigarutseho, avuga ko ari uburyo bushya abarwanya Leta y’u Rwanda, batangije bwo gukwirakwiza ibihuha.
Yagize ati “Muri iki gihe tugezemo umwanzi w’igihugu afite uburyo bwinshi bwo kurwana intambara. Intambara ntizikiri zazindi abasirikare bamwe bahagarara hariya abandi bagahagarara hariya bakarasana. Hari intambara z’amagambo, imbuga nkoranyambaga, iterambere, byafunguye ahandi habera intambara”.
Yakomeje agira ati “Gucurika abantu, kubabeshya kandi ukagisoma utahuye na we, utamuzi ukacyemera kandi kikagutera ubwoba ngo byacitse mu gihugu, ngo Jenerali Nzabamwita ushinzwe urwego rw’umutekano mu gihugu ngo arafunzwe, ngo Jenerali Ibingira arafunze, ngo nde arafunze. Baba bashaka kwerekana ngo mu gihugu ibintu byacitse.”
Gen James Kabarebe yavuze ko amakuru y’uko hari abasirikare bakuru batatu bafunzwe ari ibinyoma
Gen. Kabarebe yavuze ko badafunze atanga urugero ko nka Gen. Nzabamwita yajyanye na Perezida Kagame mu ruzinduko rw’iminsi ibiri ari kugirira muri Tanzania.
Ati “Nzabamwita yajyanye na Perezida muri Tanzania, ariko nta muntu uri bubikurikire ngo amenye aho ari, kandi Youtube abantu bose barayibona. Abantu rero bari ahongaho b’imbwa badafite icyo bamaze, yicara ahongaho agahimba ibintu, kandi kubera ko bikwira ahantu hose abantu bakabibona.”
Yavuze ko urubyiruko uyu munsi rufite amahirwe yo kuba ruganirizwa rukagera ku makuru y’ukuri, mu gihe urubyiruko rwakoze Jenoside rutigeze ruyabona, ahubwo rwigishijwe kujya kwica gusa.
Yabasabye ubufasha mu kunyomoza abaharabika u Rwanda muri iki gihe ikoranabuhanga ryihuta. Ati “Mwebwe rero mufite ayo mahirwe, iyo ntambara isebya igihugu cyanyu ni iyanyu mwese mugomba kuyirwana.”
Ibiganiro Rubyiruko Menya Amateka yawe bimaze guhabwa urubyiruko rutandukanye rwo hirya no hino mu gihugu, hagamijwe kurusobanurira inzira igihugu cyanyuzemo cyiyubaka mu gihe hitegurwa kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.