Abakoresha b’umunyamakuru wa TV na Radio 1 witwa Constantin Tuyishimire, umuryango we n’uwo babanaga ku kazi mu karere ka Gicumbi babwiye Umuseke ko bamaze iminsi baramubuze. Ku kazi bamuheruka kuwa kabiri. RIB ivuga ko yamenyeshejwe ayo makuru, ubu yatangiye kumushakisha.
Umukoresha we witwa Olivier Ngabirano yabwiye Umuseke ko aheruka kuvugana nawe mu gitondo cyo ku wa Kabiri amuha amabwiriza y’akazi ariko ngo ntarongera kumubona haba kuri telefoni cyangwa ahandi.
Ngabirano ati: ” Mperuka kuvugana na we ejo bundi kuwa kabiri mu gitondo 7h 54 nyuma naramubuze”
Avuga ko atamenya niba yarabuze kubera inkuru yarakoze cyangwa ikindi yaba akurikiranyweho ku giti cye.
Uwo babanaga i Gicumbi aho yabaga yagiye mu kazi mu minsi y’imibyizi yabwiye Umuseke ko kuri uyu wa Kan yagiye kubwira RIB ko umuntu yajyaga acumbikira yamubuze.
Ati: “ ibi nabikoze kugira ngo ejo hatazagira umbaza aho yarengeye kuko arinjye wamucumbikiraga.”
Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Modeste Mbabazi yabwiye Umuseke ko koko ejo aribwo umugore wa Tuyishimire yaje gutanga ikirego kuri RIB, avuga ko atazi aho umugabo we yarengeye!
Ndetse ngo n’umukoresha wa Tuyishimire ikibazo yakigejeje kuri RIB.
Ati: “ Nibyo rwose twarabimenye ubu turi gushakisha aho yaba ari tukazabibamenyesha cyangwa nawe akabibibwirira.”
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW