Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) ntikigiteje cyamunara ibitabo bitagatifu bya Korowani bitishyuriwe umusoro bingana na toni 14 n’ibiro 470 bimaze igihe mu bubiko bwa Magerwa.
Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda wamaze gushyikirizwa Korowani zose uko zakabaye ; RRA isobanura ko habayeho ikibazo cyo guhanahana amakuru kuko uyu muryango utari waramenye ko izo mpano zaje.
Mu itangazo RRA yari yarashyize ahagaragara, ryavuga ko izo korowani ziri kumwe n’amakarito 1444 apima toni 22 n’ibiro 100 y’imbuto z’imizabibu abayisilamu bakunze kwita ‘itende’ ziribwa mu gisibo cya Ramadhani.
Cyamunara yari iteganyijwe ku wa 28 Mutarama 2018 ariko Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda ukimenya ko izo Korowani ziri muri Magerwa, watangaje ko ugiye kugirana ibiganiro na RRA.
Izo Korowani zari muri Magerwa kuva muri Werurwe 2016.
Inkuru irambuye ni mu kanya….