Umunsi nk’uyu mu 1993 amasezerano ya Arusha yarasinywe akurikirwa na Jenoside
Abasinye ku masezerano ya Arusha
Ingingo ya mbere y’aya masezerano yagiraga iti: “Harangijwe intambara hagati ya guverinoma ya repubulika y’u Rwanda na Front Patriotique Rwandais (FPR)”. Impande zombi ibyo zemeje sibyo zakoze. Aya masezerano yari yarabanjirijwe n’ibindi biganiro n’amasezerano menshi hagati y’ubutegetsi bwa Juvénal Habyarimana n’abahoze ari inyeshyamba za FPR- Inkotanyi.
FPR-Inkotanyi yari yarateye u Rwanda iharanira itahuka ry’impunzi z’abanyarwanda, nk’imwe mu mpamvu nkuru zayo z’intambara ku Rwanda. Inama y’i Mwanza muri Tanzania yo kuwa 17/1990, inama y’i Goma muri Zaïre yo kuwa 20/11/1990, inama yo muri Zanzibar tariki 17/11/1991 zari zigamije guhuza impande zombi nyuma y’uko intambara itangiye kuya 01/10/1990.
Hasinywe amasezerano yo guhagarika intambara (Cessez-le-feu) y’i N’sele muri Zaïre kuwa 29/03/1991, ay’i Gbadolite muri Zaïre yo kuwa 16/09/1991, ay’i Arusha ya tariki à Arusha 12/07/1992 n’ayandi.
Aya yose yari mu muhate wo guhuza ubutegetsi bw’u Rwanda n’umutwe wa FPR-Inkotanyi ngo bahagarike intambara.
Hagati aha intambara ntiyahagaze yagendaga iba hato na hato mu bice by’amajyaruguru y’u Rwanda aho ingabo za FPR-Inkotanyi zari zarateye ziturutse. Ibihumbi by’abantu bavuye mu byabo.
Amasezerano akomeye yasinywe kuwa gatatu tariki 04/08/1993 i Arusha ahari hamaze igihe habera inama zihuza impande zombi.
Yavugaga iki?
Ingingo ya gatatu y’aya masezerano yavugaga ko impande zombi zemeranyije ko Itegeko nshinga ry’u Rwanda ryo mu 1991 hamwe n’aya masezerano aribyo bigize Itegeko rikuru rigenga igihugu mu gihe cy’inzibacyuho kizamara amezi 22, nyuma hakaba amatora rusange.
Ingingo ya gatandatu yarebaga igabana ry’ubutegetsi, yemeje ko Bwana Faustin Twagiramungu aba minisitiri w’intebe mu nzibacyuho.
Ko muri minisiteri 21 zigize guverinoma, ishyaka ryari ku butegetsi MRND rihabwa minisiteri eshanu, FPR igahabwa eshanu, ishyaka ritavuga rumwe na Leta rikomeye MDR rigahabwa enye na minisiteri y’intebe, andi mashyaka agabanywa minisiteri zisigaye.
Aya masezerano yagombaga gushyirwa mu bikorwa bitarenze iminsi 37 nk’uko ingingo ya karindwi yayo yabiteganyaga.
Ingingo ya gatanu yavugaga ko impande zombi ziyemeje gukora ibishoboka byose aya masezerano agashyirwa mu bikorwa, kandi zigaharanira ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.
Aya masezerano yashyizweho umukono imbere y’abagabo;
Umuhuza, Ali Hassan Mwinyi Perezida wa Tanzania,
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda nk’indorerezi,
Melchior Ndadaye w’u Burundi nk’indorerezi,
Faustin Birindwa minisitiri w’intebe wa Zaïre wari uhagarariye umuhuza Perezida Mobutu Sese Seko
Dr Salim Ahmed Salim umunyamabanga mukuru wa OUA (yaje kuba African Union)
N’abari bahagarariye ONU, Ubudage, Ububiligi, Ubufaransa , Amerika, Nigeria na Zimbabwe.
Aho abagabo basezeraniye….
Mu Kinyarwanda ‘niho bahurira’. Muri politiki…
Tariki 05/10/1993 inama ishinzwe umutekano ku isi mu muryango w’abibumbye yatoye umwanzuro 872 wemeje ishyirwaho z’ingabo ziyobowe na Jacques-Roger Booh-Booh ziswe MINUAR, zihabwa ubutumwa bwo guhagarikira ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.
Mu 1992, Perezida Habyarimana yari yaratangaje ko amasezerano ari gutegurwa i Arusha “ari impapuro gusa” nk’uko bivugwa na André Guichaoua umuhanga muri ‘sociologie’ wakurikiraga iby’akarere k’ibiyaga bigari.
Mu ishyirwa mu bikorwa ryayo, tariki 28/12/1993 FPR yohereje abasirikare 600 i Kigali ku ngoro yitwaga iya CND (ingoro y’inteko ubu) baje kurinda abanyapoliki bayo nk’uko byateganywa n’ayo masezerano.
Abakurikirana ibya politiki bavuga ko Perezida Habyarimana atari yishimiye aya masezerano kuko yamburaga ububasha bunyuranye ibiro bye akabuha guverinoma y’nzibacyuho.
Aya masezerano ntiyashyizwe mu ngiro mu gihe cyari giteganyijwe, impande zombi zatunganye urutoki kubangamira iyubahirizwa ryayo.
Tariki 06/04/1994 indege yari itwaye Perezida Habyarimana na Cyprien Ntaryamira n’abandi, yahanuwe n’igisasu iri kururuka ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe i Kigali bapfa bose.
Ihanurwa ry’indege y’uyu mutegetsi kugeza n’ubu ntirivugwaho rumwe n’uruhande rwari rushyigikiye ubutegetsi bwe n’uruhande rwa FPR rwamurwanyaga.
Intambara hagati ya FPR Inkotanyi n’ubutegetsi bw’u Rwanda yarasubukuye byeruye, ariko hanatangira gukorwa Jenoside.
Amasezerano ya Arusha yari amaze amezi 10 asinywe ahera mu mpapuro. Bimwe mu bikubiye muri aya masezerano byakurikijwe nyuma y’uko FPR-Inkotanyi ifashe ubutegetsi.
Source: BBC