Site icon Rugali – Amakuru

Dore umukino Kagame na FPR batangiye –> Ese kuki Igihe.com bavuze ibya Mwenedata Gilbert kandi batarigeze batubwira ibya Diane Rwigara?

Mwenedata Gilbert yiyongereye kuri babiri bifuza kuba abakandida bigenga mu matora ya Perezida. Mwenedata Gilbert wari umwe mu bakandida depite bane bigenga bahatanira kujya mu Nteko Ishinga Amategeko mu matora y’Abadepite yo mu mwaka wa 2013 akaza kubura amajwi abimwemerera, yatangaje ko agiye kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe muri Kanama.

Mu matora y’Abadepite yo mu 2013, Mwenedata yagize amajwi 0,4 %; mu bihe byo kwiyamamariza kujya mu Nteko Ishinga Amategeko yakunze kuvuga ko muri gahunda ze aharanira ubwiyunge bwuzuye, gukorera mu mucyo, ubumuntu n’indangagaciro z’umuryango nyarwanda. Yanavugaga ko u Rwanda ari igihugu gitanga amahirwe ku bagituye by’umwihariko ku rubyiruko.

Uyu mugabo w’imyaka 42 y’amavuko wabaye umukozi wa USAID n’ubu akaba yakoranaga nayo nk’umujyanama afite abana bane (harimo umwe arera) ndetse ni umwe mu bayobozi b’Itorero ry’Intumwa n’ububyuse mu Rwanda.

Yabwiye IGIHE ko ari ukuri ko agiye kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa munani ndetse ko amaze igihe kinini abyitegura.

Kuva yatsindwa mu matora y’abadepite mu 2013 agatangaza ko atunguwe n’amajwi yabonye, ntabwo yigeze yongera kugaragara mu ruhame ndetse no mu bikorwa ibyo aribyo byose bya Politiki.

Ati “Ntabwo nigeze mpagarika ibintu bya Politiki. Ibyo nahagaritse wenda ni ukuvuga.”

Abandi bamaze kwemeza ko bazahatana ari abakandida bigenga yaba Mpayimana Philippe na Shima Diane Rwigara batangije ibikorwa byabo byo gushaka ibyangombwa bibahesha gushaka abantu 600 babashyigikiye kugira ngo kandidatire zabo zemerwe.

Mu minsi ishize Mpayimana yari kuri komisiyo y’amatora ashaka ibisabwa ndetse no kuri uyu wa Gatatu Shima Diane Rwigara nawe yari yo.

Kuri Mwenedata, ngo nta gihe kirarenga nawe agiye kubishaka ku buryo atangira gahunda ze. Yirinze gusobanura byinshi kuri Politiki ye avuga ko hari ikiganiro n’abanyamakuru mu minsi ya vuba aribwo azabitangaza.

Ubusanzwe amategeko ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ateganya ko gutangira gusinyisha abo bantu bikorwa hasigaye iminsi 30 ngo igikorwa cyo gutanga kandidatire gitangire. Komisiyio y’Amatora ivuga ko ikurikije ibyo amategeko ateganya, abakandida bazatangira gushaka imikono tariki 13 Gicurasi kuko ibikorwa byo gutanga kandidatire bizarangira tariki 12 Kamena 2017 birangire ku wa 23 Kamena.

Amategeko kandi aha uburenganzira ushaka kwiyamamaza gusinyisha abo bantu ku giti cye cyangwa se agashaka abantu bazabimufashamo, bigakorerwa ahantu hamwe mu karere hazwi n’ubuyobozi.

Mu 2013 ubwo Mwenedata yari mu kiganiro n’abanyamakuru

Mwenedata Gilbert ubwo yari kumwe n’umugore we Nikuze Providence mu 2013 mu bikorwa bye byo kwiyamamariza kuba umudepite

Aba bombi bafitanye abana batatu

Source: Igihe.com
Exit mobile version