Site icon Rugali – Amakuru

Dore ukuri nyako kuri mu Rwanda, Singapore y’Afurika!

Biteye agahinda kubona abantu 5 batuye mu kazu k’ibyattsi muri Singapore y’Afurika. Ifoto mubona hejuru aho n’i Gashora muri Bugesera. Uwomuryango ukaba waravuye mu magepfo uje guca inshuro ariko bakaba babayeho nabi kugeza aho ubuyobozi bw’ibanze butari buzi uwo muryango.

Ubwo bururi bubiri butuyemo abantu batanu bwubatse mu nkengero z’igishanga. Aho bubatse utwo tururi ngo nta murenge cyangwa akagari habarizwamo. Bakaba barahatijwe n’uwo baje gukorera mu buryo bwo kurinda imyaka.

Ngiyo Singapore y’Afurika birirwa baririmba ngo yuzuye imiturirwa, ngo nyakatsi yaraciwe. Ubu se uyu muryango utuye muri utu tuzu tubiri tw’ibyatsi ntabwo ari abanyarwanda? Bagize guhunga inzara, bagira gutura habi, bagira gutura munzu z’ibyatsi, Kagame yarangiza akirirwa arirmba ngo itera mbere, akaririmba imiturirwa kandi inzara irimo iyogoza abanyarwanda.

Ariko se ni gute igihugu kitagira ibibazo by’uruhuri nk’ibi mu gihe uwakabikemuye yibereye mu ntambara zo kwica inzirakarengane?

Singapore y’Afurika abanyarwanda barimo bicwa n’inzara, abanyarwanda barimo kurara mu nzu z’ibyasi, abanyarwanda barimo kurwara bwaki!!!!!!!

Exit mobile version