Site icon Rugali – Amakuru

Dore uko Perezida Kagame ku giti yihaye ubuzare bwo kuyobora u Rwanda kugeza muli 2034.

Bwoba kagame n'aba GPs be

Nimuhorane Imana !

Irangashingiro ry’itegekonshinga ry’u Rwanda ryatowe kuli 15/12/2015 riragira riti : “…Duhaye icyubahiro abakurambere b’intwali bitanze batizigama bahanga u Rwanda n’intwali zaharaniye umutekano, agaciro n’ishema ry’igihugu cyacu…”, naho ingingo ya 172 yaryo ikagira iti :

“Perezida uri ku buyobozi mu gihe iri tegekonshinga rivuguruye ritangira gukulikizwa akomeza manda ye…. Hitawe ku busabe bw’abanyarwanda bwabaye mbere y’uko iri tegekonshinga rivuguruye ritangira gukulikizwa, bushingiye ku bimaze kugerwayo no kwubaka umusingi w’iterambere rirambye, hashyizweho manda imwe y’imyaka irindwi ikulikira isozwa rya manda ivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo…

Ibiteganywa mu ngingo ya 101 y’iri tegekonshinga bitangira gukulikizwa nyuma ya manda y’imyaka irindwi ivugwa mu gika cya kabili cy’iyi ngingo…” Nguko uko Perezida Kagame ku giti yihaye ubuzare bwo kuyobora u Rwanda kugeza muli 2034.

https://rugali.com/wp-content/uploads/2019/08/F40B5344-4589-4D5E-A42C-99F664F5CB0C.mov

Bakundarwanda, bavandimwe, iyo usomye iri ngirwa tegekonshinga ukumva n’uburyo abafundi bakuru b’iyi ngoma baritsindagiriza nk’uyu Mukabalisa ukuriye Inteko, usanga iri ari itekinika rihanitse.

Ngibi ibyo abasesenguzi twita “ubuhanga bwo guhigika amategeko” (l’art de mal légiférer). Muli make, ibivugwa ngo “byagezweho” ni ikinyoma, dore ko Financial Times n’abandi bashakashatsi berekanye kenshi ko imibare yatanzwe ntaho ihuriye n’ukuli ko ubukene aho kugabanuka bwiyongereye, ko kandi ubusabe bw’abanyarwanda buvugwa nta bwabayeho kuko Kagame ubwe ari we wisabye kandi yiyemerera manda ya gatatu n’izizakulikirahào kugeza kuli amina.

U Rwanda nta tegekonshinga rufite. Ubusanzwe, itegekonshinga ni impumeko y’ubushake nyakuli bwa rubanda, ni isoko y’andi mategeko rikaba kandi ishingiro ry’ibyiza. Inyandiko yo kuli 15/12/2015 si itegekonshinga nta n’ubwo ari itegeko, ni icyivugo cy’umwicanyi ushyinyagurira abanyarwanda yicariye.

Dr Biruka, 17/08/2019

Exit mobile version