Akarere ka Burera ntikahise gahirwa n’ishoramari kashyize mu kubaka hoteli yagatwaye amafaranga asaga miliyoni 530, yuzuye muri Nyakanga 2016 ariko ntiratangira gukora; yatinze kubona rwiyemezamirimo uyikodesha.
Mu 2014 nibwo Inama njyanama y’akarere yemeje kubaka hoteli mu rwego rwo gutinyura abikorera kugashoramo imari, bigafasha abaza gusura ibyiza nyaburanga gafite.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwambajemariya Florence, yabwiye IGIHE ko iyi hoteli yiswe ‘Burera Beach Resort’ hari harabuze umushoramari uyikoreramo.
Yagize ati “Twabanje kubura umushoramari ariko ubu twaramubonye nakwizeza abaturage ko bitarenze ukwezi kwa kabiri izaba yatangiye gukora.”
Akomeza avuga ko iyi hoteli yubatse ku kiyaga cya Burera nimara gutangira gukora, abatuye muri aka karere no mu nkengero zako bazakirigita ifaranga.
Yagize ati “Nitangira gukora abaturage bazabyungukiramo cyane kubera ko ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bizajya bikoreshwa muri hoteli nibo bazajya babigemura, ikindi bazahabwa akazi kuko biri mu byo twumvikanye n’umushoramari.”
Umuyobozi w’Akarere ka Burera ashimangira ko iyi hoteli ari kimwe mu bizamenyekanisha kurushaho ibyiza nyaburanga bikagize, birimo ibiyaga bya Burera na Ruhondo n’ibindi.
emma@igihe.rw