N’ibyo mbwiwe ariko ntabwo nabihagazeho. Gusa icyo tudashidikanyaho ni uko koko abantu barimo bicwa i Kigali bakagerekwaho ko bari barimo kwiba.
Dore uko uwabimbwiye abivuga: “Nk’ubu abantu barimo kuraswa za Kimisagara, Gitega, Gisozi, Masaka… Ngo bashakaga kwiba no kwica barabarasa kandi nta byangombwa bafite.
Dore uko bikorwa: Bazana umuntu mu modoka ya polisi ari nijoro bamugeza aho bashaka kumwicira bakamukuramo agatera intambwe nk’eshanu bakamurasa arimo atakamba. Ubwo bagahamagara abanyerondo bagasubiza mu modoka bati muvuge ko yarashwe yiba anarwana.
Ikinyoma kimaze kumenyerwa ntawe ushobora gukopfora.”
Vugirabandi Vugirabose