Site icon Rugali – Amakuru

Dore ubuzima Bushaririye Rwamanyege n’abana be bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije babayemo

Rwamanyege Alexandre ni umugabo ufite imyaka 50

Rwamanyege Alexandre ni umugabo ufite imyaka 50 utuye mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiramuruzi mu Kagari k’Akabuga, we n’abana be batatu muri batanu yabyaye bavukanye ubumuga bw’ubugufi bukabije.

Ubusanzwe ngo iyo umuntu ufite ubugufi budasanzwe ashakanye n’undi utabufite haba hari amahirwe menshi yo kubyara abana badafite ubugufi bukabije benshi ariko ngo hari igihe imisemburo y’umwe muri bo irusha imbaraga undi akisanga abyaye abana benshi bafite ubu bumuga nk’uko bitangazwa na Dr Mbayire Vedaste, uyobora ibitaro bya Kiziguro.

Ibi ni nako byagenze kuri Rwamanyege n’umugore we aho mu bana batanu babyaye, batatu muri bo bavutse bafite ubugufi bukabije bisanga no mu mibereho itari myiza kuko baba mu nzu y’ibyumba bibiri bose uko ari barindwi.

Barya rimwe ku munsi, abana be batatu barangije kwiga amashuri abanza babura ubushobozi butuma bakomeza kwiga.

Umunyamakuru wa IGIHE dukesha iyi nkuru yasuye uyu muryango areba imibereho yabo igizwe no guca inshuro ku mugore wa Rwamanyege, naho umugabo akaba adoda inkweto mu isoko rya Kiramuruzi.

Abana babo batatu barimo umuhungu w’imyaka 19 birirwa mu rugo bagategereza ku mugoroba ababyeyi babo baje bakareba niba hari icyo baronse ubundi bagateka.

Rwamanyege yavuze ko yisanze mu bana batanu yabyaye haravutsemo batatu nabo bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije bituma n’abari gukurana imbaduko bakamukura mu bukene bidashoboka.

Abarirwa mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe ariko asanga bidakwiye kuko nta kintu na kimwe afite cyatuma agishyirwamo.

Ati “ Tubayeho mu buzima butari bwiza umugore wanjye aca inshuro naho njye ndoda inkweto ubwo duhura ku mugoroba tukareba niba hari icyabonetse, gusa ntabwo mbayeho neza kuko no kubona abo ndodera ntabwo byoroshye kandi n’umugore ntabwo agipfa kubona ibiraka byo guhinga.”

“Ikindi kibigaragaza n’iyi nzu tubamo, icyumba kimwe kiraramo abana bose uko ari batanu ikindi nkakiraranamo n’umugore wanjye kandi nayo urabona ko yatangiye gusenyuka kandi kubona ubushobozi ntibyoroshye.”

Rwamanyege avuga ko icyatumye abana be badakomeza kwiga byaturutse ku kutagira amafaranga.

Ati “ Urabona aya mashuri bigamo bataha ku gihembwe babaka ibihumbi 12 kandi rwose ntabwo nayabona rero babiretse kubera ubushobozi buke, abana batatu biragoye kubabonera amafaranga y’ishuri ukongeraho n’ibindi bikoresho bakenera.”

Mukabutare Esperance, umugore wa Rwamanyege avuga ko we abonye ubutaka ahingaho byabafasha mu kwiteza imbere bakikura mu bukene.

Rwamanyege avuga ko mu myaka ibiri ishize yagiye kwiga kudoda inkweto bya kinyamwuga avuyeyo abura ibikoresho byo gutangiza. Kuri we ngo abonye ibikoresho yakora uwo mwuga kinyamwuga ubundi akikura mu bukene agatera imbere nk’abandi.

Ati “Leta nayisaba inkunga yo kunsanira iyi nzu cyangwa nanjye nkubakirwa indi kuko mfite ikibanza cya metero 25 kuri 20, ikindi nabasaba inkunga y’ibikoresho byatuma nkora inkweto nk’umwuga kuko narabyize mu myaka ibiri ishize ariko kubona igishoro ntibyoroshye nkibonye nahita ntangira kandi nkiteza imbere bigaragara.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiramuruzi, Yankurije Vestine, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko nawe yasuye Rwamanyege akababazwa n’ubuzima bubi yasanze abamo.

Ati “Twaramusuye tureba ahantu aba uko hameze dusanga ubuzima arimo hari icyo yafashwa, nubwo afite ikibazo cy’ubugufi bukabije ariko aragerageza agakora n’umuryango we hari ibyo ukora ariko wabihuza n’icyiciro cy’ubudehe arimo ukabona ntabwo bihura neza, twasanze hari inyunganizi akwiriye kandi n’icyiciro cy’ubudehe tukagihindura.”

Yankurije yakomeje avuga ko inzira zo kumuhindurira icyiciro zarangiye aho yashyizwe mu cya mbere, hakurikiyeho kumutera izindi nkunga ndetse ngo bamaze kumushyira no ku rutonde rw’abo Akarere kazagenera inkunga.

Ati “ Twamaze kubona amabati tuzanakomeza tumukorere n’ubundi buvugizi kuko nanjye nabonye inzu abamo n’umuryango we mbona biteye agahinda.”


Rwamanyege atuzwe no kudoda inkweto

Babayeho mu buzima busharirirye

Inkuru y’IGIHE

Exit mobile version