Site icon Rugali – Amakuru

Dore ubugome dore ubugome -> Rubavu: Abaturage bahangayikishijwe n’ibirayi byabo byatangiye kuborera mu mirima

Abahinzi bo mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bahangayikishijwe n’ibirayi byabo byatinze mu mirima kubera ko batabisarura igihe bashakiye kuko bategereza ko ubuyobozi bw’umurenge bubagenera igihe cyo gusarura.

Ibi ngo byababereye imbogamizi zo kubura amafaranga yo kwitegura kohereza abana babo ku ishuri mu gihe itangira ry’umwaka ryegereje, nk’uko Nkurunziza Alphonse yabitangaje.

Ati “Bizabangamira itangira ry’amashuri ibaze nawe gukura ikiro ku mafaranga 100 cyangwa 70; nta kintu umuhinzi yakuramo rwose. Usanga n’ibirayi byaraheze mu mirima kandi ahenshi iby’imbuto ya ‘peko’ turi gusanga byaraboze.’’

Mutuyimana Jean Claude we yagize ati “Impungenge dufite ni ibirayi byaheze mu mirima bitewe n’ibiciro bikaba byaraduhombeye. Turasaba ko hanozwa gahunda yo gusarura umuhinzi agakura ibirayi igihe yejeje atari ukuvuga ngo hazabakurikizwa utugari.’’

Kuba badakura ibi birayi byabo aho bashakiye, ikigamijwe hashyirwaho iyo gahunda ngo ni ukugira ngo bazabikure ari uko byabonye isoko maze abahinzi bagurishe ku giciro cyiza ndetse habanze hacike akajagari k’abamamyi batuma umuhinzi ahomba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, Nsabimana Mvano Etienne, avuga ko bazakura ibirayi vuba ndetse ko bazagurisha ku giciro cyiza badahenzwe.

Yagize ati “Kubabuza gusarura byatewe n’akajagari k’abigize abakomisiyoneri bagatuma igiciro kigwa mu gihe bo bagurishaka ku giciro cyo hejuru umuhinzi akabihomberamo; ubu abagera kuri bane bari mu maboko ya polisi. Abatarakuye ni abo mu duce twa Mutovu, Rusiza na Hehu bo ibirayi byabo byatewe vuba ariko twabasabye ko bahera ku byo bateye mbere kandi bari kubijyana ku makusanyirizo.’’

Ibibazo byo mu buhinzi bw’ibirayi byakunze kugenda bigorana ariko kuri ubu leta y’u Rwanda ikaba yarashyizemo ingufu mu rwego rwo kurengera umuhinzi ndetse mu nama yahuje Minisiteri y’Ubucuruzi n’uturere duhingwamo ibirayi bakaba baremeje ko igiciro kitazajya munsi ya 135 ku kilo mu kugurira umuhinzi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, Nsabimana Mvano Etienne, avuga ko bazakura ibirayi vuba ndetse ko bazagurisha ku giciro cyiza badahenzwe
Source: Igihe.com

Exit mobile version