Ikosa ryo kwicisha abashyitsi inzara ryasubiriye hashize iminsi 4 Perezida Kagame arivuze
Hari hashize iminsi ine Perezida Kagame avuze ko u Rwanda mu nama ya WEF rwanenzwe bikomeye kubera kwicisha inzara abashyitsi bari bayitabiriye.
Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati “Ibintu byose mu Rwanda ni byiza, baranezerewe pe ariko hari ikintu kimwe ‘ntabwo barya ngo bahage’, ukajya muri hoteli ukicara bakazana isahane ingana itya, bagashyiraho akantu kamwe iruhande bagashyiraho n’akarabyo, warangiza ukishyura ugahaguruka ukagenda, icyo ngicyo barakinenze.”
Nyuma yaho avugiye iri kosa, ubu ikiriho ni uko risa n’iryasubiye kandi rifite isura mbi yo ku rwego rwo hejuru.
Kuva tariki ya 13 kugera kuya 16 Kamena 2016, u Rwanda ruri kwakira inama y’abashakashatsi mu by’ubuhinzi muri Afurika, FARA.
Ni inama yafunguwe na Minisitiri w’Intebe, aho abantu biyandikishije ko bayitabira kugera kuri uyu wa Kabiri bari 1422.
Gusa yaje kugaragaramo igisa n’agatotsi. Byatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Kamena mu gihe cyo gufata amafunguro, aho ritangirwa abantu bari batonze imirongo miremire ku meza amwe yari ahari. Bamwe bageraga imbere, bagasanga icyayi n’ibindi byashize bagasubira inyuma bivovota.
Muri icyo gitondo, ngo babifashe nk’ibisanzwe, ariko bigeze saa munani ku isaha yo gufata amafunguro; nibwo byahumiye ku mirari.
Abantu ngo bageraga ku bisorori bagakubitwa n’inkuba basanze nta kintu kirimo. Uwaganiriye na IGIHE yagize ati “Habuze ibihambaye; habura n’umuceri cyangwa ibijumba ngo abantu barye?”
Umwe mu bantu bari bitabiriye iyi nama wahuye n’iki kibazo cyo kubura amafunguro, yabwiye IGIHE ko ibyabaye ari ‘agahomamunwa’ aho abashyitsi babura amafunguro bagasubira mu nama batariye.
Abanyarwanda bari bitabiriye ‘bazi umujyi’, bo ngo bahise bajya gushaka ibiribwa hirya no hino; babona kugaruka nyuma. Naho abanyamahanga babuze uko bifata, abakomoka mu bihugu byo muri Afurika y’i Burengerazuba bo bananirwa kwihangana bivovota bagira bati ‘this is poor organization’ [iyi ni imitegurire mibi’].
Imvano yo kwicwa n’inzara
Kugeza kuri uyu wa Kabiri, abantu biyandikishije ko bitabira iyi nama ni 1422 mu gihe FARA yemeye ko izagaburira abantu 650. Icyumba kiberamo inama ubwacyo, cyakira abantu 816.
Ku munsi wa Mbere abo FARA yagaburiye ni 800, umunsi wa kabiri ni 650, indi minsi ngo nayo bari kugenda bagabanuka bitewe n’uko hari aba kure bahita bataha.
Mu gutegura iyi nama, ngo hagabanywe inshingano, u Rwanda rusigarana ibyo gutwara abantu runashimirwa, mu gihe FARA yemeye ko izatanga amafunguro.
Dr Patrick Karangwa uri muri komite ishinzwe gutegura iyi nama yemereye IGIHE ko koko hari abantu babuze amafunguro ariko ko byatewe n’uko FARA yatanze imibare idahura n’abitabiriye.
Ati “Ntabwo nahakana rwose. Hari abantu babuze amafunguro ariko si benshi. Habayeho ikibazo cy’imibare. Ibyo kurya FARA niyo yabyishyuraga, hari imibare y’abantu bishoboka ko bibeshyeho gato.”
Yakomeje agira ati “Abantu 650 nibo FARA yari yishyuriye turebye tubona ko abantu barenga, bidusaba ko twongereraho.Umubare wari wakozwe wari muto, twihutira kubashakira ibindi.”
Ntabwo Dr Karangwa asobanura neza umubare w’abatarabashije kubona amafunguro ariko avuga ko kuri uyu wa Kabiri ubwo ikibazo cyabaga, bihutiye gushaka ay’abantu 70; basaba imbabazi abitabiriye inama banabamenyesha ko abatabonye ifunguro bajya kurifata.
Ati “Hafi 50 nibo batarariye, twahise dutumiza iby’abantu 70 ku mafaranga yacu kugira ngo turwane ku isura y’igihugu.”
Ni kenshi hagiye havugwa abantu bitumira mu nama rimwe na rimwe bagafata ibyari bigenewe abatumirwa; no muri iyi ngo birashoboka ko byabayeho.
Dr Karangwa ati “Turimo gukora iperereza ngo turebe niba hari abantu baje batatumiwe bakaza kurya. Ni iperereza. Nk’abatanga amafunguro batubwiye ko babonaga amasura atari ayo muri iyo nama.”
Source: Igihe.com