Site icon Rugali – Amakuru

Dore nguwo Col. Ruhunga Jeannot wagizwe umuyobozi wa RIB ngo afashe Kagame gukandamiza abanyarwanda kurushaho

Col. Ruhunga Jeannot wahawe kuyobora RIB ni muntu ki? Ku wa 9 Mata 2018 Perezida Kagame yashyizeho abayobozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha ‘Rwanda Investigation Bureau’ (RIB), ruzaba rukuriwe na Col. Ruhunga Jeannot. Uyu Munyamabanga Mukuru wa RIB, amazina ye yose yitwa Col Ruhunga Kibezi Jeannot akaba ari Umusirikare Mukuru mu Ngabo z’u Rwanda.

Yinjiye mu Gisirikare cya RPA mu Kuboza 1990 ubwo yasanze bagenzi be mu rugamba rwo kubohora u Rwanda. Uyu mugabo wavutse mu 1964, wubatse akaba anafite abana babiri, afite impamyabumenyi zitandukanye yavanye muri za kaminuza zinyuranye.

Afite impamyabushobozi y’Icyiciro cya Gatatu mu bijyanye n’Ububanyi n’Amahanga yakuye muri Kaminuza ya Nairobi muri Kenya; iy’icya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Imiyoborere yakuye muri Kaminuza muri Ghana Institute of Management and Public Administration (GIMPA).

Afite impamyabushobozi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu mategeko yavanye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda; iyo yavanye mu Ishuri rikuru rya Gisirikare muri Kenya.

Afite ‘Certificate’ zitandukanye zirimo ijyanye no kugenza ibyaha yabonye mu 2008 ayikuye muri FBI National Academy (USA); iyo kurwanya Iterabwoba yabonye mu 2006 ayikuye muri George Marshall Centre yo mu Budage; iy’Iperereza yakuye i Pretoria muri Afurika y’Epfo mu 2003.

Anafite Impamyabumenyi mu gukurikirana ibyaha yabonye mu 2008 muri Kaminuza ya Virginia (USA).

Col Ruhunga yakoze imirimo itandukanye mu Ngabo z’u Rwanda muri Polisi y’Igihugu n’ahandi.

• Guhera mu 1994 kugera mu 1995 yabaye Umuyobozi ushinzwe Umutekano ku mupaka wa Gatuna.

• 1998 – 2003 : Yabaye Umucamanza mu Rukiko rwa Gisirikare.

• 2000 -2005: Yigishije muri Kaminuza ya INLAK isomo rya Criminology

• 2003 – 2005: Yabaye Umuyobozi ushinzwe Iperereza mu Ngabo z’u Rwanda (J2)

• 2005 -2009: Yabaye Komiseri ushinzwe Iperereza muri Polisi y’Igihugu

• 2009 – 2010 : Yabaye Commanding Officer of Maintenance Battalion/ Ag Chief J4 RDF

• 2011 – 2012: Yabaye Directing Staff mu Ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama

• 2012 – 2015 : Yabaye Directing Staff Kimaka Senior Command and staff College (Uganda) on EAC Directing Staff Exchange Program

• 2015 – 2016: Yabaye Umwarimu Mukuru mu Ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama

• 2016 – 2018 Yari Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami rishinzwe Iperereza mu Ngabo z’u Rwanda (J2).

Col. Ruhunga Jeannot avuga neza Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili.

Col. Ruhunga Jeannot wagizwe Umunyamabanga Mukuru wa RIB

Exit mobile version