Constantin Tuyishimire ari muri Uganda, hari abavuga ko yabambuye – RIB. Umunyamakuru wa Radio na Televiziyo One, Constantin Tuyishimire wari umaze iminsi bitazwi aho aherereye, hari amakuru avuga ko ari muri Uganda.
Umuyobozi mukuru w’Urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda Col Jeannot Ruhunga mu kiganiro yahaye Umuseke, yavuze ko hari hari abantu batangiye gutanga ibirego kuri RIB by’uko Tuyishimire abafitiye imyenda.
Ati “ Ni yo makuru dufite, ashobora kuba yahunze amadeni kuko hari abantu batangiye kumurega ko yari abarimo amafaranga bamaze kumva ko yabuze.”
Col Ruhunga avuga ko Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukiri gukurikirana iby’uriya mugabo wabuze mu cyumweru gishize.
Mu Cyumweru gishize ubwanditsi bukuru bwa Radio na TV One bwabwiye Umuseke ko Tuyishimire bwamubuze mu ntangiriro zacyo.
Umwanditsi mukuru w’iki gitangazamakuru, Olivier Ngabirano yari yavuze ko yaherukaga Constantin Tuyishimire ku wa Kabiri wa kiriya Cyumweru.
Umuvugizi w’Urwego rw’ubugenzacyaha, Modeste Mbabazi icyo gihe yabwiye Umuseke ko amakuru yo kubura kwa Tuyishimire bayamenye kandi ko ubugenzacyaha bwatangiye iperereza ngo hamenyekane aho ari.
Tuyishimire yari asanzwe akorera Radio na TV One mu karere ka Gicumbi.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW