Site icon Rugali – Amakuru

Dore iterambere Kagame yirirwa aririmba mu bazungu –> Yaje kubyara adafite ‘Mutuelle’ baramurangarana yitaba Imana i Zaza

Mukarunyana Tawusa wari uje kubyarira mu kigo Nderabuzima cya Zaza giherereye mu murenge wa Zaza mu karere ka Ngoma yitabye Imana nyuma y’impaka ndende zabaye hagati y’abari bamuherekeje n’abaganga bavuga ko ntacyo bamufasha kuko adafite ikarika ya Mutuelle de santé abamuzanye ngo berekanaga impapuro yishyuriyeho ubu bwisungane.

Mukarunyana Tawusa bakundaga kwita Mama Regina yitabye Imana mu rukerera rwo ku cyumweru yagiye kuri iki kigo Nderabuzima cya Zaza aherekejwe n’umujyanama w’ubuzima yari yabwiye ko arwaye indwara ya Malaria ariko bikaza kugaragara ko ari ku nda.

Uyu mujyanama w’ubuzima wari uherekeje Mukarunayana avuga ko bageze ku kigo nderabuzima bikaza kugaragara ko agomba koherezwa ku bitaro bya Kibungo ariko abaganga ntibabikora kuko bavugaga ko batamwohereza atabanje kubaha ikarita ya mutuelle de santé.

Ati « Umugabo yarambwiye ati nta mafaranga turabona ubwo umugore nawe yaratangiye kugera mu marembera ni uko amafaranga abuze banga kudufasha bigeze mu ma saa cyenda (03h00) za mu gitondo arapfa.»

Bamwe mu barwayi bo muri ibi bitaro batunga agatoki aba baganga ko bagize uburangare, bakavuga ko umurwayi atari akwiye kugwa muri iki kigo nderabuzima kuko amagara y’umuntu atagira icyo aguranwa bityo ko bari bakwiye kumwitaho ibindi bikaza nyuma.

Umugabo wa nyakwigendera, Rutsindintwarane Venuste uvuga ko bari batanze amafaranga yo kuvura uyu mubyeyi witabye Imana, avuga ko abaganga bakwiye kwita ku buzima bw’umuntu mbere ya byose.

Ati «Aho nzajya hose nzagenda mvuga ko abaganga b’i Zaza batanga service mbi…Bari kumbyariza umugore ibindi bikaza nyuma cyane ko mutuelle twari twarayitanze nubwo nta karita twari dufite.»

Frere Ndayishimiye Frederick uyobora iki kigo nderabuzima cya Zaza we avuga ko icyatumye nyakwigendera atihutishwa ngo ajyanwe ku bitaro bya Kibungo ari uko imodoka yabo yapfuye.

Avuga ko bashatse no kwitabaza imodoka yo ku kigo nderabuzima cya Nyange ariko ku bw’amahirwe macye ntibahita babona nimero zaho ngo bahite babahamagara aho baziboneye ngo imodoka yaje Mukarunyana yamaze gushiramo umwuka.

Guverineri w’intara y’Uburasirazuba, Kazaire Judith yabwiye Umuseke ko agiye gukurikirana iki kibazo kugira ngo niba hari uwaba yaragize uruhare mu rupfu rwa Mukarunyana abiryozwe.

Kazaire ati « Gutanga service nziza ni ngombwa by’umwihariko muri service z’ubuzima, tugiye kubikurikirana uwo dusanga yarabigizemo uruhare wese arakurikiranwa mu butabera kuko ibigo nderabuzima bibereyeho kugira ngo biramire ubuzima bw’abantu ntabwo twatuma ababikoramo barangarana abantu ngo bagere aho batakaza ubuzima .»

Nyakwigendera yitabye Imana afite imyaka 27, asize umwana umwe w’imyaka ibiri.

Mu ntangiro z’uyu mwaka Minisiteri y’ubuzima yashyizeho ingamba nshya mu mikorere y’abaganga ishyiraho itegeko ryo kubuza abaganga kujya bavugira kuri telephone mu gihe cy’akazi nka kimwe mu bituma barangarana abarwayi.

Mu karere ka Ngoma

Iki kigo Nderabuzima cya Zaza giherereye mu murenge wa Zaza

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW/NGOMA

Exit mobile version