Mukarange: Yishe umuturanyi we ngo yamwibye telephone. Kayonza – Umugabo Rutaburingoga Jean Pierre akurikiranyweho gukubita bikavamo gupfa kwa Rutaburingoga Bonaventure amushinja kumwiba telephone. Byabereye aho baturanye mu mudugudu wa Kivugiza mu kagari ka Kayonza mu murenge wa Mukarange.
Umwe mu baturage batabaye wo muri uyu mudugudu utifuje gutangazwa yabwiye Umuseke ko hari saa munani z’ijoro ryakeye nibwo Rutaburingoga w’ikigero cy’imyaka 30 yapfiriye kwa muganga.
Uyu muturanyi ubazi bombi, avuga ko Rutaburingoga wapfuye nta gikomere yari afite ku mubiri.
Gusa ngo bazi neza ko Rutaburingoga Jean Pierre w’ikigero cy’imyaka 60 ejo ari we wamukubise bikomeye yabona anegekaye akamwijyanira kwa muganga ari naho yaguye.
Rutaburingoga Jean Pierre amaze kumenya ko uwo yakubise yapfuye yahise acika, ubu ngo ari gushakishwa n’inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage.
Police ihamagarira kenshi abaturage kwirinda kwihanira abo bafashe babashinja ibyaha.
Mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ingingo ya 151 ivuga ko; iyo gukubita cyangwa gukomeretsa umuntu ku bushake byateye urupfu, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’itanu (15). Iyo yakoze urwo rugomo yabigambiriye cyangwa yabanje gutega igico, ahanishwa igifungo cya burundu.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW