Site icon Rugali – Amakuru

Dore indi ngaruka yo gufunga imipaka! Jumia igiye guhagarika ubucuruzi yakoreraga mu Rwanda

Jumia igiye guhagarika ubucuruzi yakoreraga mu Rwanda

Ikompanyi Jumia imenyerewe cyane cyane mu gucuruza amafunguro hifashishijwe ikoranabuhanga yatangaje ko igiye guhagarika ibikorwa byayo yakoreraga mu Rwanda.

Jumia yageneye ubutumwa itangazamakuru ivuga ko ibyo bikorwa bizahagarara guhera tariki 09 Mutarama 2020.

Iyo kompanyi yashimiye uburyo abantu bayakiriye n’icyizere bayigiriye.

Iyo sosiyete yatangaje ko kugeza tariki 09 Mutarama 2020 izakomeza gutanga serivisi z’abantu bari baramaze kuyiha isoko, iboneraho no kumenyesha abakiriya bayo ko nta zindi serivisi cyangwa irindi soko irimo kwakira guhera kuri uyu wa mbere tariki 09 Ukuboza 2019.

Icyakora Jumia ivuga ko izakomeza gufasha abantu abantu bafite ibyo bagura n’ibyo bagurisha binyuze kuri Interineti ku rubuga rwa www.jumia.rw

Biravugwa ko impamvu yateye Jumia guhagarika ibikorwa byayo mu Rwanda, byaba bituruka ku bihombo yagize ku rwego mpuzamahanga.

Exit mobile version