Buregeya Ahmed
Niba buri gihe akorana n’ibisambo (abajura), abatagira umuco n’uburere, ababeshyi kugeza aho avgaragaza ko Ministri w’Uburezi atanga imyanya mu buriganya, Ministri w’ubutabera akaba ahutaza abantu, Ministri w’ubuzima akaba ari umunyabinyoma kabuhariwe, ariko ngo na ba Ministri w’umutekano, n’uw’ingabo bakaba ari abafatanyabikorwa ba ministri w’ubuzima mukuba abanyabinyoma ruharwa, ubwo harya we ni umwere?
Ntawe utanga icyo adafite kandi ibisa birasabirana. Ikindi ngo zitukwamo nkuru! Ibi byose bivuze ko abo abona ari abanyamanyanga kuko nibo amaso ye akurura, bityo akaba yaba ariwe ubakuriye. Kubwira abandi kwegura we ataregura ni uburiganya bukomeye. Yakagombye kwiheraho, ariko ibyo yabikora ari uko agize ukuri. Kuko babandi bavuga ko itekinika rirenze urugero, ngira ngo ubu RIB ntiyakagombye kongera kubirukaho ibarenganya.
Niba se mu burezi, uwa nyuma agirwa uwa mbere, mu buzima bakabeshya ko bafite ibikoresho byavura abantu 3500 kandi bafite gusa ibya 95, kandi ubwo barabibwira inzego bakorana. Mwabwira harya za raport zitubwira iterambere zo zifite ubuziranenge?
Ubwo ifatizo ryo hasi ni 95/3500 hafi 1/4 dufatiye ku buzima, cyangwa se 10/100 dufatiye ku burezi (kuko ngo uwo hejuru y’ijana ashyirwa mu 10 ba mbere). Ibi bigasobanura ko iyo batubwiye iterambere ryazamutseho 12% dukwiriye kurishakira hagati ya 1.2% na 3%!!! None se koko murabona aba bantu badakwiriye kwegura abantu batunzwe n’ikinyoma, mu kubeshya abo bakorera (Abanyarwanda)?
ITEKINIKA BIMITSE RIRABATAMAZA
NIMWEGURE MWESE