Site icon Rugali – Amakuru

Dore impamvu nyakuri yatumye Kagame na DMI ye biyemeza kurekura John Ndabarasa nyuma ya mezi hafi 8 yarabuze

Muri iki gihe nta kintu leta ya Kagame igikora kitarimo gutekinika cyangwa se bagakora nk’abajura bafatiwe mu cyuho. Urugero rwa hafi nibyo baheretse gukora bashimuta Violette Uwamahoro bakabeshya abongereza ko batazi iyo ari ariko babona bagiye gukoresha bya byuma byabo bishobora no kureba mu cyumba Kagame na Nyiramongi bararamo, nibwo bahise bashya ubwoba bavuga ko ari mu maboka ya polisi. Icyakurukiyeho murakizi mwese byo gutekinika babeshyera Violette Uwamahoro ibyaha atigeze akora.

Hadashize kabiri twumva ngo umunyamakuru John Ndabarasa wari waraburiwe irengero, umuryango we wararize wari hanaguye, twumva ngo amaze ibyumweru bibiri agarutse avuye mu nkambi yari yarahungiyemo, yahe yo kajya kereka niba mubiro bya DMI basigaye bafitemo inkambi! Banyarwadna banyarwandakazi, uwakwemera iki kinyoma cya Semuhanuka nuko yaba ari muri k’agatsiko k’abantu bacye Diane Rwigara yatubwiye kica kagakiza mu Rwanda. Uyu Ndabarasa yishwe urubozo na DMI maze imutegeka ibyo azavuga. Dore impamvu Kagame na DMI ye bamurekuye.

Uruzinduko rwa Kagame mu Bwongereza n’ Amerika n’impamvu ya mbere. Impamvu ya kabiri Kagame arashaka kureba uko avuza induru ngo imiryango irengera ikiremwa muntu irabeshya kuko yari imaze iminsi ishyira Ndabarasa ku rutonde rw’abantu leta ya Kagame yashimuse bakabura. Ikindi kandi njye ntabwo byantangaza Kagame yihanukiriye ejo ubwo azaba ari kubeshya abana bo muri Harvard agakoresha ifungurwa/irekurwa rya Ndabarasa ko ibyo bamuvugaho bamubeshyera mu gihe haba hari umunyeshuri umubajije ku bantu bakomeje kurigiswa na leta ye.

Iyumvire nawe uko Ijwi ry’Amerika (VOA) ryemeje ko nabo babona hari urujijo rukomeye mu byo DMI yabwiye John Ndabarasa gutangariza abantu. Umuriribyi Bikindi niwe wariribye ngo “Bwarakeye biraba da! None ndabona ibyo Kagame aherutse kutubwira i Gabiro nawe bigenda bimubaho. Niwe wivugiye ko akenshi iyo ukomejeje kubeshya hari igihe ufungura umuryango mu gitondo ugakubitana n’ibinyoma wabeshye!

Francis Kayiranga

Exit mobile version