Site icon Rugali – Amakuru

Dore impamvu nshyikikiye Padiri Nahimana na guverinoma ayoboye!

RNC igishingwa naganiriye n’inshuti inyumvisha ukuntu abantu bo muri RNC bakina imikino ari FPR yabatumye ngo baneke kandi bacemo ibice opposition. Nisanze mushyigikiye koko mbona Kayumba, Karegeya, Gahima, Rudasingwa etc badashobora gukira ubukotanyi …. Hadaciye kabiri bahusha Kayumba byarampumuye gato maze nsanga wa muvandimwe nti mbese aho aba bantu ntitubibeshyaho? urabona batari muri danger nkatwe?

Yarambwiye ati icyo utazi n’inkotanyi ririya ni ikinamico ngo bigarurire imitima yacu. Narabyemeye kuko nibukijwe izindi mise en scene inkotanyi zakoze …. Maze sibanize Karegeya ntangira kubona ko ibyo nibwiraga atari byo umuvandimwe yaramponze sinanoga ndavuga nti oya turibeshya aba bavandimwe Pirato abagezemo nabo kandi ntibatwihishemo ahubwo ni bamwe muri twe tureke kubishisha.

Ubu tuvugana sinshidikanya ko Kayumba Rudasingwa … Bahunze koko kandi Kagame abaciye urwaho yabakuramo umwuka. Muri make naribeshyaga kandi nziko hari benshi nabo urupfu rwa Karegeya rwakanguye …. Naruhukire mu mahoro.

Impamvu mvuze ibi ni uko nziko hari abakomeje kwikoma Padiri ngo ari mu ikinamico na Kagame ndabamenyesha ko mushobora kuba mwibeshye mureke tubahe akanya ukuli tuzakumenya. Guharabika tubireke dukore critics zubaka zidashinja ibinyoma abavandimwe. Ndemeranya nabanenga ijyenwa rya VU na DM batabanje kubisabwa ariko ndumva iki kitaba ikimenyetso simusiga cyo kutwemeza ko NAHIMANA ari mu ikinamico na Kagame. Muramenye ejo mutazagira intwali Padiri ari uko Kagame amuhotoye.

Hagati aho nshyigikiye Padiri na government ye! Mukomeze murwane muzatsinda!

Jules Manzi

 

Exit mobile version