– Umwe mu bidishyi b’intore izirusha intambwe, Olivier Nduhungirehe (wiswe na Shebuja Kagame “Nduhungiriki” ubwo yasuraga intore-hamwe zo mu Bubiligi) nkuko ahorana udushya ku mbuga nkoranyambaga, yatinye kuvuga Ambasaderi Gasana Eugene Richard mu izina, maze avuga ko mu bo Perezida Museveni aherutse kwakira mu Biro bye, harimo Umuyobozi wundi yise “ UMUGABO MUREMURE”
Haha akabi gasekwa nk’akeza, sinari nzi ko Nduhungiriki atinya nabo Shebuja yita ibipinga/ibigarasha/ibirayi biboze n’ibindi bitutsi byinshi batuka ubabwije ukuri, cyangwa uwitandukanije n’amabi bakora.
Dore impamvu nkeka zatumye, Nduhungiriki atsinda izina rya Gasana Eugene, nkaho ari umukazana utsinda izina rya Sebukwe:
1. NDUHUNGIRIKI YEMERA KO AMB. GASANA YAMUBANIYE NEZA, IGIHE YAMUYOBORAGA MURI LONI
Umwe mu nshuti za hafi za Nduhungiriki yatanze amakuru ko uyu Olivier yemeraga cyane Umuyobozi we wari umukuriye muri Ambasade y’u Rwanda muri LONI. Kubera uburyo bwiza yamubaniye kandi amukuriye, nanubu Olivier yumvaga ko Shebuja wa kera azagaruka gutera ibipfukamiro kwa kagame! Niyisure, burya si buno!
2. NDUHUNGIRIKI AZI KO KUVUGA IZINA GASANA EUGENE, BIRYA MU MUTWE KAGAME, KUBERA AMABANGA Y’URUGO RWE YAMENETSE… NTIYABIROTA…
Nduhungiriki azi neza umujinya w’umuranduranzuzi Shebuja Kagame yibitsemo. Azi kandi inkuru yagiye hanze y’amabanga y’urugo rwe ajyanye n’iri zina rya Amb. Gasana Eugene… yanze kuvuga izina rye rero amwita “UMUGABO MUREMURE” haahh si uko atazi uko yitwa cyangwa se yibagiwe amazina ye. OYA!! Ahubwo nabonyemo no gushaka guteza abantu amatsiko ngo bakomeze bashake uwo “mugabo muremure” ndetse banibaze impamvu atsiinda izina rye!! Uritonde Nduhungiriki kuko Kamege ashobora kuguca hejuru…
INTORE MU MAYIRA ABIRI…
Umubonano wa Perezida Museveni n’impunzi zahunze ubwicanyi bwa Kamege, wateye ubwoba intore. Zimwe muri zo zari zizeye ko Amb. Gasana Eugene ari mu banyabwoba bahora mu nzu, nyamara izo ntore zasanze ahubwo ashobora kuba agera no mu baturanyi kandi akakirwa mu rugo rwa mbere!
Ku mbuga nkoranyambaga, izo ntore ntizahishe agahinda no kwibaza byinshi…
Ese muribaza byinshi ku yihe mpamvu? Muzizirika ku mwicanyi, muzasarura ibyo mwabibye! Mupandure ubwo bwato bwa Muvoma-Rupiyefu, kuko ubuyoboye Kagame, yamaze kwiheba, atabasiga icyasha mbere yo kubaroha.
Abwirwa benshi, akumva bene yo.
Umukunzi w’ukuri.