Site icon Rugali – Amakuru

Dore impamvu mu Rwanda abafite agatege n’ubwonko nk’ibya Bamporiki, Bene Nsekarije cyangwa Peter Mahirwe beze cyane kandi Leta ibakunda kubi

U Rwanda rufite abanyabwenge n’abantu benshi bashyira mu gaciro kandi bakanga akarengane n’ubwicanyi batitaye Ku wabikoze ngo babe babisiga umunyu n’urusenda cyangwa ibindi babyongeremo isayo bitewe n’ubikoze. Umugabo Rwanda Iwacu n’umwe mu banyabwenge babarizwa muri iyo categorie igihugu cyacu gifite. (Abakurikirana inyandiko ze ariko nanone bakaba batari abahezanguni Hutu cyangwa Tutsi ibi babihamya)

Ikibabaje ariko cyo mu Rwanda nuko abantu nkaba mu Rwanda ibitekerezo byabo bidakenewe ndetse ubigaragarijeyo Ku mugaragaro ahamwa n’icyaha cyo kwangisha rubanda ubutegetsi buriho, kugumura abaturage no guteza imvururu muri Rubanda tutibagiwe no gutuka umukuru w’igihugu no kugambirira kumugirira nabi, ibyo byaha bikaba bihanishwa igifungo kiri kuva Ku myaka 10 kugeza muri 25 impamvu bikorwa gutyo nubwo itavugwa Ku mugaragaro nuko tuyobowe n’abasirikare bamennye amaraso menshi y’inzirakane bakaba bashaka kutwumvisha Ku gatuza ko ibiganza byabo byera bagashaka ko havugwa gusa intewrahamwe, abantu bashyira mu gaciro nka ba Ingabire, Mushaidi, Kizito Mihigo, Rwanda iwacu iyo bavuze uko babonye ibintu byagenze mu byukuri bihita bihinduka icyaha muri FPR ifite akaboko karekare cyane mu mahano yabaye mu Rwanda bakaba ariyo mpamvu bidatangaje kubona abanyabwenge, inyangamugayo n’abantu bashyira mu gaciro umwanya wabo mu Rwanda ari Gereza cyangwa mu mw’irimbi.

Ngiyi impamvu mu Rwanda abafite agatege n’ubwonko nk’ibya Bamporiki, Bene Nsekarije cyangwa Peter Mahirwe beze cyane kandi Leta ikabakunda kubi kuko bavuga ibyo itekereza ko abayifitemo ijambo n’imbaraga bahinduka abere natwe ngo tukabifata nk’ukuri.

Yanditswe na Benito Kayihura

Exit mobile version