Site icon Rugali – Amakuru

Dore impamvu Depite Fred Mukasa Mbidde avugira Kagame kurusha uko avugira abagande bamutoye!

Depite Fred Mukasa Mbidde agiye kurongora Umunyarwandakazi. Visi Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi (DP) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Fred Mukasa Mbidde, agiye gushyingiranwa n’Umunyarwandakazi.

Kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2019, habaye imihango yo gusaba no gukwa umukunzi we witwa Fiona, yakozwe bya Kinyarwanda.

Mbidde yari yambaye igisingo mu mutwe, urunigi mu ijosi n’umwitero byose bikoreshwa mu mihango ya Kinyarwanda.

Uyu mugabo w’imyaka 45 usanzwe ari n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EALA, agiye gushyingiranwa n’umukobwa witwa Fiona mu birori bikomeye bizaba mu gihe kiri imbere.

Mu 2015 Hon Mukasa Mbidde yapfushije uwari umugore we w’isezerano witwaga Susan Namaganda wari uhagarariye Bukomansimbi mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda. Uyu mugore yaguye mu mpanuka.

Mbidde ni umugabo utajya avugira mu matamatama igihe hari icyo atemera, ndetse yamenyekanye ku nyunguramagambo z’Icyongereza zijimije.

Uyu mugabo uba mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda aherutse gusaba ingabo z’iki gihugu guhagarika ibikorwa byo gutoteza Abanyarwanda bimaze iminsi byarakajije umurego nyuma y’aho umubano w’u Rwanda na Uganda ujemo agatotsi.

Hashize iminsi umubano w’u Rwanda na Uganda utifashe neza aho ruyishinja guhohotera abaturage barwo no gucumbikira ibikorwa bigamije kuruhungabanyiriza umutekano nk’ibya RNC ya Kayumba Nyamwasa, mu gihe Uganda ifata abanyarwanda ibashinja kuba “intasi z’u Rwanda”, ariko mu bafashwe nta wigeze ahamwa n’icyaha.

Fred Dennis Mukasa Mbidde ni Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EALA, uhagarariye Uganda, ndetse ni n’Umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta ya Museveni ubarizwa mu Ishyaka ry’Aba-Démocrates.

Ni umugabo utarya iminwa na gato, uvuga ikiri ku mutima we ashize amanga ku buryo avuga ko adatewe ubwoba no kuba yabizira. Azwi kandi ku magambo akomeye y’Icyongereza nk’aho yigeze kuvuga ijambo rirerire ashaka gusobanura umuntu wakoze ikintu azi neza, maze avuga ko byitwa “Supercalifragilisticexpialidocious”.

Mu ntangiriro z’Ukwakira ari mu bihumbi by’Abanyarwanda n’inshuti byari mu cyumba cya World Conference Center i Bonn mu Budage bitabiriye Rwanda Day.

Source: Igihe.com

Exit mobile version