Kaminuza y’i Gitwe bihanganire guhagarikwa aho kuzicuza ko bahawe ibidafite ireme-Dr Mugisha. Dr Mugisha Innocent,Umuyobozi w’Inama nkuru y’amashuri makuru na za kaminuza (HEC) yasabye abanyeshuri bigaga mu mashami yabaye ahagaritswe muri Kaminuza y’ubuvuzi y’I Gitwe kwihangana ishuri rikabanza gukosora ibyo ryasabwe, ngo aho kuzarangiza bakabwirwa ko ibyo bize nta reme byari bifite.
Dr Mugisha yatangaje ibi nyuma y’uko Minisiteri y’Uburezi yandikiye Kaminuza ya Gitwe iyisaba gufunga amwe mu mashami yayo,kuko hari ibyo ubugenzuzi bwakozwe mu Ukwakira umwaka ushize bwasanze itujuje.
Amashami yahagaritswe ni Bachelor of Medicine & surgery, Bachelor of science in Medical Laboratory and Technology, ndetse na Bachelor of Nursing programs.
Mu kiganiro yagiranye na MAKURUKI, Dr Mugisha yavuze ko nubwo atari HEC yabafungiye, ngo iyo kaminuza ikwiye gukosora ibyo yasabwe n’abagenzuzi, byatungana igasaba bigakosorwa.
Ati “Niyo ryaba rihagaritswe, ntabwo biba bivuze ko bujuje ibisabwa batakongera gusaba.Ibyahagaritswe nuko hari ibyo ubugenzuzi bwerekanye bibura kandi siyo yonyine kuko ubugenzuzi bwakozwe muri kaminuza zose mu gihugu.”
Yakomeje agira ati “Ntabwo ari ikintu gishya ni ibintu bikorwa mu buzima bwa kaminuza, niko bigenda.Hari ibintu ngirango bisobanuke:Kaminuza ntabwo ifunze.Iyo kaminuza ifunze bayaka uburenganzira bwo kuba kaminuza, ibyo ntabwo byakozwe…ishobora guhagarikwa akanya gato cyangwa bakavuga bati dukurikije ibyo tubona byasubiye inyuma, musabwe gukora ibi n’ibi, mwabirangiza mugasaba inzego zabahagaritse zikaza kureba niba mwafungurirwa.”
Mugisha yemera ko icyemezo cyafashwe cyagize ingaruka ku banyeshuri, ariko ko ari byiza guhagarikwa hakiri kare aho kuzahagarikwa wararangije kwiga.
Yagize ati “Ni byiza ko bakwihangana ibintu bigashyirwa mu buryo aho kureka igakomeza kandi barangiza abantu bakavuga ko hagati ibintu bitagenze neza, ko batahawe ibifite ireme.”
Ibaruwa Ubuyobozi bwa Kaminuza bwandikiye abanyeshuri bo mu mashami yahagaritswe, igaragaza ko mu Ukuboza umwaka ushize no muri Gashyantare uyu mwaka Kaminuza yasabye Minisiteri y’Uburezi kuza gusuzuma bakareba ko ibyo basabwe gukosora byakozwe, nyamara ngo Minisiteri ntiyigeze ibasubiza.
Dr Mugisha avuga ko kuba Minisiteri itarabasubiza atari amakosa ngo kuko mu mategeko biba ikibazo iyo hashize amezi atandatu nta gisubizo. Kuba abarakosoye ibyo amakosa ubugenzuzi bwari bwabonye, ngo bihutire gusaba ko igenzurwa rikorwa vuba amashami yongere afungurwe.
Ati “Niba bari barasabye kugenzurwa, biri amahire.Niba barabikosoye bahita basaba hakabaho irindi genzurwa kuko amezi atandatu niyo menshi ikigo cyamara kitarasubizwa, bo bahita basaba ya team ikongera ikaza ikabarebera.”
Abanyeshuri 1500 bo mu mashami yahagaritswe, bahise basabwa kuba batashye iwabo, ubuyobozi bwa kaminuza bukajya mu biganiro na Minisiteri y’uburezi.
Makuruki.rw