Site icon Rugali – Amakuru

Dore ikindi Kabarebe yibagiwe! Abo muri Nyakabanda ya Niboyi i Kicukiro bamaze ukwezi nta mazi

Abatuye mu midugudu ya Gukundiro, Karama na Rugwiro mu kagari ka Nyakabanda mu murenge wa Niboyi muri Kicukiro babwiye UMUSEKE ko bamaze igihe kirenga ibyumweru bitatu batabona amazi mu ngo. Basaba ikigo cy’igihugu gishinzwe isuku n’isukura WASAC kuyarekura kuko imirimo yo kuyacira inzira munsi ya kaburimbo yarangiye.

Bamwe mu batuye muri kariya gace bavuga ko bahendwa no kugura amazi kandi bafite robine mu ngo zabo.

N’ubwo ijerekani imwe igura Frw 20 bavuga ko bibahenda kuko bakenera amazi menshi yo gukoresha mu rugo imirimo itandukanye.

Umwe mu bahatuye witwa Nsanzabaganwa avuga ko iyo urebye umurongo uba uhari mu gitondo na nimugoroba usanga biteye inkeke.

Ati: “ Iyo uhaciye mu gitondo abakozi bo mu rugo batoye umurongo bavomaugira impungenge z’uko habaye hari umwe muribo wanduye COVID-19 yakwanduza abandi. Nifuza ko WASAC yaturekurira amazi, abaturage tukayabona mu ngo zacu kuko kurangiza ukwezi kurenga udafite amazi iwawe ni ikibazo.”

Mutamba nawe atuye muri kariya gace. Avuga ko bikwiye ko amazi agarurwa mu matiyo kuko umuhanda warangije guhabwa ikirekezo ndetse n’amatiyo akaba yarashyizwe mu myaya yayo.

Avuga ko mbere amazi bayahagaritse kubera ko imirimo yo gucukura imyobo y’ahazacishwa amatiyo yari itangiye.

Yemera ko COVID-19 yaje igatuma imirimo ihagarara , ariko aho isubukuriwe, ubu ibintu bikaba byarasubijwe mu buryo, bityo akifuza ko amazi yarekurwa, ubuzima bukarushaho kuba bwiza mu batuye iriya midugudu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyakabanda mu murenge wa Niboyi muri Kicukiro Innocent Ngiruwonsanga asaba abaturage kwihangana umuhanda ukazabanza ukarangira wose.

Ngiruwonsanga avuga ko iyo babajije abashinzwe kubaka uriya muhanda aho imirimo yo gushyira kaburimbo igeze, bababwira ko mu byumweru bibiri iby’ibanze bizaba byararangiye.

Ati: “ Nibarangiza kutwereka ko iby’ibanze byakozwe, tuzababaza niba bataha abaturage amazi.”

Avuga ko mu rwego rwo gufasha abaturage kubona amazi muri ibi bihe byo gukora umuhanda, WASAC n’umujyi wa Kigali bashyize amavomo ahantu habiri muri kariya gace .

Rimwe riri mu mudugudu w’Urugwiro irindi riri mu mudugudu wa Isangano.

Ngiruwonsanga avuga ko amavomo ari muri iriya midugudu ari ay’agateganyo.

Yabwiye UMUSEKE ko ubuyobozi bw’akagari buzakomeza kuganira n’abakora umuhanda bakongera imbaraga kugira ngo urangire vuba, bityo n’amatiyo y’amazi ashobore gushyirwamo.

Twahamagaye umuyobozi wa WASAC ku rwego rw’igihugu, Bwana Aimé Muzora kugira ngo agire icyo avuga ko kibazo cya bariya baturage ariko ntiyitabye.

Umuhanda uri kubakwa muri kariya gace, ni umwe mu mihanda yateganyijwe n’Umujyi wa Kigali mu rwego rwo kugabanya umubyigano w’imodoka zacaga muri Kaburimbo nkuru iva cyangwa ku Kibuga cy’indege cya Kanombe.

Akagari ka Nyakabanda gatuwe n’abaturage 8 443.

Exit mobile version