Urupfu rwa Kizito Mihigo rukomeje kubabaza abantu benshi ariko njye mbabariye Kagame wamwishe kuko yikozeho cyane. Kagame yibwiraga ko kwica Kizito Mihigo bizamera nkuko yishe muganga we Dr. Gasakure n’abandi benshi ntavuze. Gusa icyo yibagiwe nuko Kizito Mihigo yari yararangije gutera imbuto nyinshi mu mitima y’abantu benshi.
Bamuhimbiye ibyaha bashaka kumwangisha abanyarwanda n’amahanga ariko ntibyakunze, dore impamvu. Twashatse kumenya uburyo abakunzi be barimo gukurikira inkuru y’urupfu rwa Kizito Mihigo yababaje benshi maze dushaka videos kuri YouTube zashyizweho amaze gupfa none twagirango namwe mwirebere mu minsi 4 gusa uburyo izi videos zimaze kurebwa n’abantu benshi.
Reba izi videos 6 hasi zonyine abamaze kuzumva no kuzireba bageze hafi kuri miliyoni, nukuvuga abantu benshi cyane kandi uwavuga ko abenshi muribo bahise bahinduka abanzi b’uwamwishe ntabwo yaba abeshye.
Dore ikimenyetso ko uwishe Kizito Mihigo yibeshye