Hari inkuru ya yari yasohotse mu kinyamakuru cya Kagame www.igihe.com yari ifite umutwe ugira uti: Abanyarwanda barekuwe n’Urukiko rwa Arusha uyu munsi bari he? ariko bidatinze iyi nkuru baba barayinyonze.
Ariko kubera ubuswa bw’ abakozi ba Kagame muri FPR, basiba iyi nkuru bibwiraga ko ntawe uri bushobore kongera kuyisoma. Nkuko Rukundo Faustin umugabo wa Violette Uwamahoro yabibwiye Radiyo Itahuka, ifungwa ry’ umugore we ryamweretse ko muri leta ya Kagame huzuyemo inkandagirabitabo z’abaswa gusa. Aba baswa rero nibo birirwaga babaza Rukundo niba koko ashobora kubona aho telephone y’umugore we bayifunguriraga cyangwa kumenya IP address (Umurongo iyi telephone yakoreshaga). Umenya muri bamwe bazi kwica gusa batazi icyo bita GPS.
Iyi nkuru rero banyonze iteye kwibaza byinshi. Ese bayinyoze kubera iki. Njye maze gusoma iyi lisiti iriho abantu 31, nibanze ku bantu 8 bari kuri nimero 20, 21, 24, 25, 26, 27, 28 na 30. Nawe urebe aba bantu urasanga bari abantu bari bakomeye ku butegetsi bwa Perezida Habyarimana kuburyo bitumvikana ukuntu urukiko rwabagira abere niba koko babaragize uruhare mu gutegura Jenocide yabaye mu Rwanda. Kubera iyi mpamvu iki n’ikimenyetso simusiga ko Jenoside itateguwe n’ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana.
Aba ni bamwe muri benshi barekuwe na ICTR
1. Georges Ruggiu: Yarekuwe igifungo kitarangiye kuwa 21 Mata 2009
2. Omar Serushago: Yarekuwe igifungo kitarangiye kuwa 12 Ukuboza 2012
3. Juvénal Rugambarara: Yarekuwe igifungo kitarangiye kuwa 8 Gashyantare 2012
4. Tharcisse Muvunyi: Yarekuwe igihano kitarangiye, kuwa 6 Gicurasi 2012
5. Obed Ruzindana: Yarekuwe igihano kitarangiye kuwa 28 Gashyantare 2014
6. Gérard Ntakirutimana: Yarekuwe igihano kitarangiye kuwa 26 Werurwe 2014
7. Innocent Sagahutu: Yarekuwe igihano kitarangiye kuwa 9 Gicurasi 2014
8. Alphonse Nteziryayo: Yarekuwe igifungo kitarangiye kuwa 9 Werurwe 2016
9. Emmanuel Rukundo: Yarekuwe igifungo kitarangiye kuwa 15 Ugushyingo 2016
10. Ferdinand Nahimana: Yarekuwe igihano kitarangiye kuwa 22 Nzeli 2016
11. Michel Bagaragaza: Yarekuwe igifungo kitarangiye kuwa 1 Ukuboza 2011
12. Paul Bisengimana: Yarekuwe igifungo kitarangiye kuwa 11 Ukuboza 2012
13. Simon Bikindi: Yarangije igifungo cy’imyaka 15 kuwa 12 Kamena 2016
14. Ignace Bagilishema: Yarekuwe 8 Kamena 2001
15. Vincent Rutaganira: Yarangije igifungo cy’imyaka 6 kuwa 2 Werurwe 2008
16. Elizaphan Ntakirutimana: Yarangije igifungo cy’imyaka 10 kuwa 6 Ukuboza 2006
17. Anatole Nsengiyumva: Yarangije igifungo cy’imyaka 15 kuwa 14 Ukuboza 2011
18. Joseph Kanyabashi: Yarangije igifungo cy’imyaka 20 kuwa 14 ukuboza 2015
19. Joseph Nzabirinda: Yarangije igifungo cy’imyaka 7 kuwa 19 Ukuboza 2008
20. André Ntagerura: Yagizwe umwere kuwa 8 Gashyantare 2006 (yari yararekuwe kuwa 25 Gashyantare 2004)
21. Emmanuel Bagambiki: Yagizwe umwere kuwa 8 Gashyantare 2006 (Yari yararekuwe kuwa 25 Gashyantare 2004)
22. Samuel Imanishimwe: Yarangije igifungo cy’imyaka 12 kuwa 8 Kanama 2009
23. Sylvain Nsabimana: Yarangije igifungo cy’imyaka 18 kuwa 14 Ukuboza 2015
24. Jérôme Bicamumpaka: Yagizwe umwere kuwa 30 Nzeli 2011
25. Casimir Bizimungu: Yagizwe umwere kuwa 30 nzeli 2011
26. Justin Mugenzi: Yagizwe umwere kuwa 4 Gashyantare 2013
27. Prosper Mugiraneza: Yagizwe umwere kuwa 4 Gashyantare 2013
28. Augustin Ndindiliyimana: Yagizwe umwere kuwa 11 Gashyantare 2014( Yari yararekuwe kuwa 17 Gicurasi 2011)
29. François-Xavier Nzuwonemeye: Yagizwe umwere kuwa 11 Gashyantare 2014
30. Protais Zigiranyirazo: Yagizwe umwere kuwa 16 Ugushyingo 2009
31. Jean Mpambara: Yagizwe umwere kuwa 12 Nzeli 2006
Alphonse Rutayisire