Nyuma y’uko umukino ubanza wabaye kuwa Gatandatu ushize wari warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, ikipe ya APR FC benshi bibwiraga ko i Kigali ishobora kwihagararaho imbere y’imbaga y’abafana bayo nyamara siko byagenze kuko yahasebeye igahita isezererwa mu marushanwa mu mukino wabereye i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2017.
Ku munota wa 17 w’umukino, nibwo Zanaco FC yabonye igitego ku mupira w’umuterekano watewe maze guhagarara nabi ku bakinnyi b’inyuma ba APR FC bihesha iyi kipe yo muri Zambia kwinjiza igitego cyayo ari nacyo rukumbi cyagaragaye muri uyu mukino.
APR FC yakomeje kugerageza kwibona mu mukino ariko ukabona Zanaco irabarusha bigaragara n’ubwo iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda ari yo yari iri iwabo, gusa abafana ba Rayon Sports bo ntibigeze bahisha ubukeba, kuko bafanywe Zanaco bigaragara ko bifuzaga ko mukeba wabo yasezererwa muri aya marushanwa.
Igice cya kabiri kigitangira, APR FC yatangiranye impinduka Twizerimana Onesime yinjira mu kibuga, ubona ko hari ikintu gihindutse ku busatirizi bw’ikipe ya APR FC abafana nabo bongera umurego ariko biba iby’ubusa, kuko Zanaco yahagaze ku gitego cyayo kugeza umukino urangiye, ihita itsinda APR FC n’igiteranyo cy’igitego kimwe ubaze imikino yombi.
Zanaco yabashije gukura intsinzi mu mujyi wa Kigali, ihita isezerera APR FC
Mu kiganiro umutoza wa APR FC, Jimmy Mulisa, yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com umukino ukirangira, yavuzek o yatunguwe n’uburyo abakinnyi be bitwaye, ahamya ko bamutengushye. Yagize ati: “Muri macye sinabona uko mbisobanura, urebye uko muri Zambia twakinnye n’uko hano dukinnye, ni ibintu bitandukanye cyane, ibyo twakiniye muri Zambia iyo tubikina hano twari gutsinda uyu mukino, uko hano bahindutse sinabona uko mbisobanura”
Photo: Mihigo Sadam
Ukwezi.com