Site icon Rugali – Amakuru

DORE IBYO NZI KU URUPFU RWA FRED RWIGEMA »/ BARAHINYURA SHYIRAMBERE JEAN

Itandukaniro rya Kagame na Rwigema. Rwigema yari umugabo, yari umuntu, yakundaga abantu, yakundaga igihugu, yakundaga abanyarwanda ntabwo yakundaga abahutu cyangwa abatutsi. Impamvu muri zimwe zatumye apfa n’uko yazanye abahutu muri FPR. Abantu babonaga FPR nk’umuryango wumvikana, mubyukuri harimo amacakubiri igitangira. Harimo abari bashyigikiye ubwami, abo barwaniraga umwami Kigeri. Rwigema wenyine niwe wari umurepublicain, wakundaga Republika. Bakoze uko bashoboye ngo bafatanye. Rwigema kubera yari umutwe akabirwanya akaba nawe yarafite abamurwanya. Rwigema akaba atarakundaga Bunyenyezi kubera ko Bunyenyezi atakundaga abahutu. Ubwo yaje gutonganya Barahinyura igihe yamubonye avugana na Bunyenyezi. Ariko Bunyenyezi yaje kwicwa mu gihe kimwe na Rwigema. Barahinyura bamubajije impamvu babishe mu gihe kimwe. Barahinyura yatanze urugero rw’abajura bafatanyije umugambi wo gutera banki nyuma umwe akavamo akica abandi bose kugirango atware umunyago awiharire.

Barahinyura yavuze ko intambara zose zibaye muri Afurika abazungu baba baziri inyuma bagambiriye kugera kuri buriya bukungu bwo muri Congo. Icyo gihe bari barashatse gukoresha Rwigema arabangira bahitamo gukorana na Kagame baza kumutora kujya muri CIA yitwa ko agiye kwiga muri Amerika ariko Barahinyura avuga ko yari yagiye muri missiyo yo kugambana.

Icya kabiri Rwigema yazize n’uko yanze gukoreshwa n’Abanyamerika. Ubwo yagereranije Kagame na Rwigema avuga ko ntaho bahuriye ko Kagame yari umuntu w’imbaraga nke ko bagendaga bamukurura muri byose, haba imbaraga z’umubiri, haba mu bwenge cyangwa mu bumenyi bwa gisirikare. Barahinyura yemeza ko Rwigema yarashwe na FPR ya Kagame abavuga ko yarashwe n’ingabo z’u Rwanda zatsinzwe ngo bareke kubabeshyera. Nyakwigendera Masabo Jean Marie Vianney aganira na Barahinyura niwe wavuze ngo birababaje ngo aho kugirango bajye ku rugamba barwanye umwanzi ahubwo bo baricana ubwabo muri bo. Ubwo yavugaga Bunyenyezi, Bayingana na Rwigema. Bayingana na Bunyenyezi nibo bagambaniye Rwigema, ngo babonye amategeko avuye kwa Museveni. Museveni yakundaga Rwigema yari n’inshuti ye ariko kubera abategetsi bo muri Afurika bategeka bategekwa bafite abantu bari hanze babaha amategeko. Museveni nawe yahawe amategeko. Barahinyura yemeza ko Rwigema atarasiwe ku rugamba ahubwo bamwiciye mu nkambi aho yayoboreraga urugamba. Inkuru y’urupfu rwa Rwigema bayimenye hashize ukwezi apfuye. Barahinyura yaramaze iminsi abaza aho Fred aherereye kuko yaramaze iminsi atamubona. Nyuma y’uko Rwigema apfa habaye amacakubiri, abasirikare benshi bari ku ruhande rwa Rwigema, ntawatekerezaga ko Kagame yabategeka kuko baramusuzuguraga cyane kandi hari abandi bantu bazima bashoboraga gutegeka FPR. Bazana Kagame kubategeka ngo Bahingana yaramubwiye “ngo ntabwo wowe wadutegeka”. Abasirikare baramusuzuguraga kuko yarazwiho ubugome bwinshi.

Barahinyura ntabwo nawe asobanukiwe uburyo Bunyenyezi yishwe kuko hashize iminsi ngo yitwa ko ayobora ingabo ariko nawe yarapfuye.

Kubyerekeye uburyo umuryango wa Rwigema ubayeho nta makuru ahagije Barahinyura abifiteho ariko icyo azi n’uko batabayeho neza, ko Rwigema batamwibuka nk’uko bikwiye, kandi ko Kagame atinya izina Rwigema. Kagame yakomeje kwibasira abantu bose bakundaga Rwigema. Abantu benshi baje muri FPR baje bakurikiye Rwigema.

Barahinyura yasoje avuga ko hariho FPR ebyiri, Iya mbere yari iyobowe na Rwigema n’iyubu iyobowe na Kagame. FPR ya mbere yari igamije guhuza abanyarwanda no kurwanya amacakubiri, kugira demokarasi no kwishyira ukizana. FPR y’ubu yasubije abanyarwanda inyuma y’ingoma ya cyami. FPR ya Kagame yazanye amacakubiri. Umunyamakuru yamubajije agira ati FPR ya mbere yo se ntiyashakaga intambara kandi intambara ntawumenya aho irangirira kuko intambara ntabwo ari intango? Barahinyura nawe yamusubije amubaza ati nk’ubu dushobora gusubira mu Rwanda nta ntambara ibaye? Ngo ubwo se abona ko Kagame yava ku butegetsi nta rugamba rubaye? Kuri Barahinyura icyo yifuza ngo ubutegetsi buhinduke n’uko Kagame yakunamura inkota, akareka kumena amaras, akareka abanyarwanda bakishyira bakizana. Ubu ururimi Kagame yumva ni ururimi rw’urugamba. Barahinyura ati yafashe ubutegetsi kungufu azabuvaho kungufu. Ibaze kubona Kagame avuga ngo umwana w’umuhutu nasabe imbabazi umwana w’umutusi ngo kubera ko ba se bishe, ibyo se ni ukunga abanyarwanda? Yaba umuhutu yaba umututsi aragenda abunda bunda muri ruriya Rwanda.

Barahinyura yavuze ko abakoranye bose na Rwigema Kagame yarabishe, Patrick Mpazimpaka, Bihozagara uretse Rutarema abandi bose ntabakiriho, abakiriho nabo bamwe barahunze n’aho abakiri mu Rwanda baracecetse.
Barahinyura yavuze ko icyo yakuyemo atakwita isomo n’uko igihe cyose ibintu byose bishingiye ku moko no ku turere bizaba bikiriho ntabwo u Rwanda ruzagira amahoro. Tube abavandimwe dukunde igihugu cyacu, dutahirize umugozi umwe maze tube imfura.

Icyo yasabye Kagame ni ukunamura inkota ko ibyo akora uyu munsi ataribyo bashakaga gukora. Ko bashakaga ko impunzi zitaha ahubwo zikaba zarikubye inshuro nyinshi. Ngo Kagame amenye ko inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo. Kagame ko ashobora kuzamererwa nabi, ko agomba kumva abanyarwanda akareka kubica. Kuko nawe azapfa. Barahinyura ati amaraso ni mabi, Kagame amenye ko ari munsi y’ijuru, yunamure icumu maze ahe abanyarwanda amahoro.

Exit mobile version