« IBYUMWERU 2 BIRASHIZE UMUSORE KARANGWA JEAN CLAUDE ASHIMUTIWE I KIGALI AZIRA KUMVA NO KUMVISHA ABANDI RADIYO ITAHUKA YA RNC. »
Karangwa Jean Claude usanzwe ukora akazi ko gutwara abagenzi mu modoka nto (Taxi voiture),yatezwe umukobwa bari bamaze iminsi bacuditse,kuva yagenda yitabye telephone ye na n’ubu ntaragaruka!
Ku itariki ya 17 Werurwe 2019 ku gicamunsi nibwo Karangwa yitabye telephone y’ umukobwa bari bamaze iminsi bakungitse ukora muri MTN witwa DUKUNDE Delphine , aramubwira ngo namusange aho ari mu Gatsata mu kabari kitwa Harmony bafate agacupa! Karangwa yahise abwira bagenzi ko abonye “ligne” ko abaye ahagaritse gukora agiye kubonana n’inshuti ye.
Ubusanzwe umusore Karangwa atuye ku Kabeza mu Karere ka Kicukiro akaba asanzwe akorera umurimo we wo gutwara abagenzi muri taxi voiture mu mujyi wa Kigali akaba aparika ku isoko rya Nyarugenge, mu Mujyi rwagati.
Bumaze kugoroba bagenzi be babonye yatinze bahamagaye telephone ye ntiyacamo bagira ngo nuko bagiye mu byabo! Bakomeje kugerageza telephone ye iranga kugeza ubwo bose barangije akazi baritahira. Ku munsi wakurikiyeho Karangwa ntiyaje ku kazi kandi na telephone ye yakomeje kubura kugeza uyu munsi baramubuze bashakiye hose baraheba! Bazengurutse ama stations yose ya police n’amakasho baramubuze
Ijisho ry’abaryankuna mu mujyi wa Kigali rimaze iminsi rishakisha amakuru ku ishimutwa ry’uyu musore Karangwa Jean Claude , ryasanze nta muntu n’umwe bari bafitanye ikibazo,ahubwo amakuru dukesha abamuba baba hafi ye ni uko uyu musore yakundaga kwiyumvira radiyo Itahuka ya RNC kandi akaba yakundaga kwiyicarira mu modoka akayifungura na bagenzi be bandi bakiyumvira!
Umwe mu bantu basanzwe baba hafi ye wavuganye n’ijisho ry’Abaryankuna yavuganye umujinya n’agahinda agira ati : “Abo bagabo ahubwo niba baza baje hakiri kare bakadukiza izi nkotanyi ko zigiye kutumaraho abantu! Ubu koko Karangwa azize kumva Radiyo! Zamushimuse zikoresheje umugore ukora muri MTN witwa Delphine amushukashuka ngo naze amuhe ku bintu kumbe arashaka kumushyikiriza maneko z’aka gasaza ! Abo bajama niba bari tayari bave mu magambo baze tubashyigikire bigire inzira! Naho ubundi turashira urusorongo! Ntabwo iki kibazo cyazakemurwa n’amagambo yo ku maradiyo,wumva nabwo bakakujyana! Nawe reba umwana ungana kuriya!”.
Ishimuta ry’abantu ryongeye gukaza umurego,ni mugihe hari kuvugwa itoroka rya hato na hato ry’abasirikare,no kwinubira inzara yazanwe no gufunga imipaka! Kugeza ubu abantu bumva kandi bagasoma ibitangazamakuru byo hanze babikora bihishe,bakebaguza!
Karangwa yari mu bantu bumvaga ko kumva Radio Itahuka ndetse n’andi maradiyo yo hanze no gusoma ibinyamakuru byose byo kuri internet nta kibazo kuko babona abayobozi ku mbuga nkoranyambaga, za facebook na tweeter,baba bagira icyo bavuga kubyavugiwe kuri ayo maradiyo! Bikaba bitumvikana ukuntu bo bafite uburenganzira bwo kumva radiyo bashaka,rubanda rugufi yayumva akaburirwa irengero!
Ijwi ry’Abaryankuna ntiryabashije kuvugisha uyu mukobwa wakoreshejwe mu gushimuta Karangwa,ariko nimero akoresha yo twabashije kyibona. Uwashaka kugira icyo amubaza cyangwa gukurikirana iyo dossier, Dukunde Delphine aboneka kuri telephone (+250) 0788417985.
REMEZO Rodriguez
Umujyi wa Kigali
https://www.abaryankuna.com/ibyumweru-2-birashize-umusore-karangwa-jean-claude-ashimutiwe-i-kigali-azira-kumva-no-kumvisha-abandi-radiyo-itahuka-ya-rnc/#