Site icon Rugali – Amakuru

Dore ibigiye gukora kuri leta ya Kagame –> Nyarugenge imaze gukusanya asaga miliyoni ebyiri yaciwe abazunguzayi n’ababagurira

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge butangaza ko kamaze guca amande agera kuri miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana ane(2 400 000), abazunguzayi bacururiza mu muhanda n’ababagurira.. Aka karere kinjije aya mafaranga nyuma y’uko gatangiye gushyira mu myanzuro itegeko ryo guca amande y’ibihumbi 10, abacuruza mu kajagari n’ababagurira.

Amafaranga yaciwe abantu bagera kuri 309 bafatiwe mu Murenge wa Nyarugenge na 35 bafatiwe mu Murenge wa Kimisagara.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyarugenge ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Ndayisenga Jean Marie Vianney, yatangarije IGIHE ko nyuma y’aho batangiye guca amande abazunguzayi n’ababagurira byatumye ubu bucuruzi bugabanuka ku buryo bugaragara.

Yagize ati “ Buriya bucuruzi butangiye gucika ariko kuvuga ko twamaze kubica burundu byo ngira ngo ntabwo ari iby’uyu munsi gusa; hari intambwe ishimishije imaze guterwa ku buryo bigagaza ko amaherezo akajagari abazunguzayi batezaga kazacika.”

Yakomeje gushishikariza abazunguzayi kujya mu masoko bahawe kuko hakirimo imyanya anagaragaza ko akajagari kari kugabanuka muri aka Karere kubera ko bongeye umubare w’abashinzwe kukarwanya.

Gusa n’abaturage batandukanye bo mu Karere ka Nyarugenge, bemeza ko basigaye batinya guhahira mu nzira kubera gutinya ko bacibwa amande.

Uwase Aline utuye mu Murenge wa Kimisagara yagize ati “Njye kuva nakwibonera n’amaso yanjye uburyo DASSO zafataga abantu baguriraga ibintu muri gare zikabajyana ku mirenge ngo bacibwe amande nahise ndahira ko nta kintu nzongera kugurira mu nzira.”

Umuntu ufashwe agurisha cyangwa agura mu kajagari ajyanwa ku biro by’Umurenge afatiwemo akishyura amande y’ibihumbi 10 by’amanyarwanda. Iyo atayafite asiga ibyangombwa bye maze akavuga igihe azayatangira yamara kuyishyura akabona gusubizwa ibyangombwa bye.

Abazunguzayi bagera kuri 3500 nibo bamaze guhabwa ibibanza mu masoko yahawe abacururizaga mu kajagari; ubuyobozi bukomeje gushishikariza n’abandi bakigaragara mu mihanda kuyajyamo kuko hakirimo imyanya.

 


Imodoka itwaye abafatiwe mu bikorwa byo gucuruza no kugura mu kajagari bagashyikirizwa ubuyobozi

 


Abafashwe bacuruza mu kajagari

 

 

Source: Igihe.com

 

Exit mobile version