Site icon Rugali – Amakuru

Dore ibibi Diane Rwigara avuga by’ abasaza batacyumva abaturage –> Imbuto za miliyoni 314 Frw ziri kuborera mu bubiko bwa RAB kandi abahinzi barazibuze – Auditor

Raporo nshya y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yagaragaje ko kubera imiyoborere mibi n’imikorere mibi mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) bituma abahinzi babura imbuto nyamara zaraguzwe, dore ko ngo hari nk’izifite agaciro ka miliyoni 314 ziri kuborera mu bubiko.

Mu gihe mu myaka nk’itatu ishize abahinzi b’umwuga bataka kutabona imbuto ihagije, banayibona ikaza itinze kandi ihenze, Raporo y’umugenzuzi mukuru igaragaza ko hari imbuto nyinshi zipfa ubusa kandi zaguzwe.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Obadiah Biraro kuwa gatatu yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko mu igenzura basanze muri RAB hari Toni 694.4 z’imbuto y’ibigori zifite agaciro ka Miliyoni 347 zakuwe mu bubiko bwa Masoro zihabwa Ikigega cy’Imyaka kiba ku Kicukiro ngo kizitange ziribwe aho guhingwa, nyamara ngo ibi byakozwe nta nyandiko zibisobanura babonye.

Ati “Imbuto zifite agaciro k’amafaranga Miliyoni 314 z’ibigori, ibihwagari n’ingano zatangiye kuborera mu bubiko bw’i Masoro na Huye zimazemo imyaka iri hagati ya 3 na 5.”

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Biraro kandi yagaragaje ko kuva mu 2014 hari Imbuto za Miliyoni 250 z’amafaranga y’u Rwanda zagurijwe abikorera basanzwe batumiza imbuto hanze ariko bakaba batarazishyura. Nyamara ngo RAB yakomeje kubaguraho imbuto ikabishyura ariko ntiyishyuze izo yabagurije.

Ibi byose ngo byatumye, abahinzi bakenera imbuto nyinshi ziruta izo RAB ifite kuko bahawe gusa 58% by’imbuto basabye mu gihembwe cy’ihinga B mu 2016.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta kandi igaragaza ikibazo mu kwishyuza amafaranga y’ifumbire kuko ngo nko kuri Miliyari 11,4 zishyuzwaga kugera ku itariki 01 Nyakanga 2015, hishyuwe gusa Miliyoni 12 (0.1%) mu mwaka warangiye ku itariki 30 Kamena 2016.

RAB kandi yavuzwe mu gusesagura umutungo mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2015/16 ugera kuri Miliyoni 56 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi raporo ikubiyemo igenzura ryakozwe mu bigo bitandukanye mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2015/2016, igaragaza ko mu rwego rw’ubuhinzi hari imitungo irimo imashini, ibikoresho, imbuto, n’ibinyabiziga ifite agaciro ka Miliyari 1.9 itabyazwa umusaruro.

Muri ‘RAB’, Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yasanze hari ituragiro rya Miliyoni 70 ridakora; Za Moto za Miliyoni 92 zidakoreshwa ziparitse i Kabuye; Imashini zihinga za Miliyoni 50 zimaze imyaka igera kuri 7 zidakoreshwa.

Yahasanze kandi imbuto za Miliyoni 314 ziri kuborera mu bubiko; Uruganda rusukura imbuto rwa Miliyoni 226 rudakora; Ibikoresho byo mu makusanyirizo y’amata ya Mukarange, Ngarama, Rwimiyaga na Karushunga bya Miliyoni 88 bimaze imyaka ibiri (2) bidakora; Icyuzi (dam) cya Miliyari imwe (1 000 000 000 Frw) cyubatswe mu Murenge wa Mahama kimaze imyaka 4 kidakoreshwa, n’ibindi byinshi byagaragaye biri gupfa ubusa.

RAB mu bigo bifite ibitabo by’ibaruramari bitizewe

Raporo yagaragaje ko ibigo nka REG, WASAC, RDB, UR, WDA, RCS, RAB na REB bifite ibitabo by’ibaruramari bitizewe kubera amakosa menshi abigaragaramo.

Muri RAB by’umwihariko yakoresheje ingengo y’imari y’amafaranga y’u Rwanda 31,032,472,307 muri uriya mwaka w’ingengo y’imari wasoje tariki 30 Kamena 2016, ifite ibitabo byayo by’ibaruramari byagaragayemo amakosa, ntibyizewe kandi hari amafaranga adafitiwe inyandiko ziyasobanura nk’uko raporo ibivuga.

Ngo RAB yasibye imyenda ingana na Miliyoni 610, nyamara nta cyerekana icyo yakoze ngo igaruze iyo myenda mbere yo kuyisiba.

Mu bitabo byayo kandi ngo ifite ikinyuranyo cya Miliyari 1.6 hagati y’imyenda yo kwishyura yanditse mu bitabo n’imyenda ba rwiyemezamirimo bishyuzwa bemera.

Mu bitabo bya RAB kandi ngo haragaragaramo ikinyuranyo cya Miliyoni 48 hagati y’amafaranga yinjijwe yanditse mu bitabo by’ibaruramari n’ayanditse muri raporo zo kugurisha (individual sales reports).

Vénuste KAMANZI
UMUSEKE.RW

Exit mobile version