Site icon Rugali – Amakuru

Dore ibibazo Social media Influencers ba Kagame bagobye kumubaza ejo kuri Instagram

By Pam Philios

Social media Influencers yatumiye ni za balinga zirirwa hano zitukana zimufana buhumyi kandi akazihemba … ntashobora kureba umuntu nkange batabona ibintu kimwe cyangwa undi muntu ukoresha social media ariko wigenga ngo amutumire! Ibi rero nibyo nita ubugwali. Uyu mugabo wabohoje u Rwanda ntawe bahiga kuri iyo ngingo mu bayobozi bose u Rwanda rwagize nicyo kigwali akaba n’igifura … cyakora abantu ntibagira n’isoni !!!

Iyo mba nari muri kiriya kiganiro nari kumubaza ibibazo 2 gusa :

(1.) Kuki usuzugura abanyarwanda kandi aribo ukorera? Dufashe urugero ruto rutumye nkushinja agasuzuguro … ni kuki nta kiganiro cyihariye (exclusive interview) uraha umunyamakuru w’umunyarwanda … amakuru yawe tuyasoma muri Jeune Afrique n’ibindi binyamaakuru bya ba rugigana twebwe ukadukubita press conference! Ni kuki koko uturutisha abandi kandi aritwe ukorera?

(2.) Umuntu mutavuga rumwe / Umuntu unenga policies (politike) zawe afite mwanya ki mu miyoborere y’uru Rwanda? Ese ni kuki bigizwa yo? Bahohoterwa? Niyo wavuga ko utabizi cyangwa ababikora uba utabatumye ntago byibuze turakubonana nabo mutavuga rumwe usibye abagukomera amashyi nabakuvuga uko ukunda nta muntu mudahuza uraha imirimo cg mugaragare muganira … etc. Aho si wowe utuma bitwa abanzi b’u Rwanda?

(3.) U Rwanda rwibohoye iki niba abantu bose mu gihugu ubarusha ijambo mbese wica ugakiza ntawakuvuguruza cg ngo agucyebure … Mu minsi ishize abadeputes batoye itegeko riguha ububasha uwo mwanya wandika ubyikuraho nabo bahita batora undi mushinga ukuramo iyo ngingo … ariko vuba aha wahawe ububasha bw’ikirenga kuburyo wasenya cg warema ibigo bya leta ntawe ugishije inama ubwo burenganzira bwambuwe Inteko … etc. Ubu wavuga ko uburenganzira bwose wihaye cg wahawe butagaragaza ko wibohoye wenyine cg wabohoje u Rwanda? Umuntu wikomye none ejo RIB imukorera dossier ukibaza icyatumye mu myaka yashize ntacyo bari barabikozeho bikakuyobera …

(4.) Tumaze iminsi twumva RDF mu bikorwa bigayitse byo gufata abagore ku ngufu, ubwambuzi no guhohotera abaturage … ibi bibazo ko ntacyo murabivugaho ku karubanda? Gatete, Gasana … ubu nicyo kibazo kuruta abasirikare bari gufata abagore ku ngufu, mbese abamburwa ku ngufu imitungo yabo raping yakoreshejwe nk’intwaro yo kubashyiraho iterabwoba ntacyo bavuze kuruta Nyamvumbe?

(5.) Gatabazi mwamugaruye mu kazi ese ni uko yasabye Imbabazi? Cyangwa ni uko mwasanze mwari mwibeshye? Ibi birazamura ikindi kibazo cy’abayobozi umaze gusezerera kuva wafata ubutegetsi aho ntibigaragaza ko utazi guhitamo kuko hasigaye mbarwa niba atari na ntabo ahubwo! Ibi umuntu yabikubariza hehe? Byamugwa amahoro

(6.) Muzunamura icumu ryari? Turabisonzeye kandi turabishaka … Rekera aho rwose

Ibibazo mfite ni uruhuri nari napanze kumubaza 2 none birangiye mfite byibuze 100 …. reka nandike 6 gusa iyo uba wankundiraga nkazabikubaza live one day … ibi bintu byo gutumiza abo muhuje gusa nako abagusenga gusa ni ubugwali.

Exit mobile version