Site icon Rugali – Amakuru

Dore gihamya yuko Speciose Mujawayezu ari umushinjabinyoma Alain Mukuralinda yakoresheje gufungisha intwari yacu Victoire Ingabire

Maze kumva ibyo Mubarak Kalisa avuga kuri Speciose Mujawayezu mu kiganiro yagiranye Semana Tharcisse nashatse kumenya niba bimwe yavuze aribyo koko. Mubarak amaze kuvuga ko icyatumye yiyemeza kuvuga amabanga yari azi kuri Speciose Mujawayezu yabitewe nibyo bari banditse mu kinyamakuru cya leta ya Kagame Igihe.com kivuga ko uyu Mujawayezu Speciose yari mutangabuhamya umushinjacyaha mukuru Alain Mukuralinda yakoresheje bashinja ibinyoma Victoire Ingabire. Rero nashatse iyo nkuru Mubarak yavuze nsanga koko bavugamo ibyo Mubarak avuga. Banza utege amatwi uko Mubarak yabivuze:

Dore bimwe mubyo Igihe.com banditse taliki ya 13 Gashyantare 2012 kuri Speciose Mujawayezu: “Ingabire we yasabye abacamanza kongera gusuzuma neza ko ibyo abatangabuhamya bamushinja ari ukuri koko. Ati: “Ntibyumvikana uburyo umuntu anshinja, yarangiza akanashinja Leta ya Kigali.” Ibi yabivuze biturutse ku mutangabuhamya witwa Mujawayezu Speciose wamushinjaga, yarangiza akanashinja Leta y’u Rwanda avuga ko yashatse kumwicira umugabo.”

Hasi uri bwisomere inkuru zasohotse mu binyamakuru bya leta Igihe.com na Newstimes muri 2011 na 2012 aho ibi binyamakuru byombi byashimangiye ko uyu Speciose Mujawayezu yashinje ibinyoma intwari yacu Victoire Ingabire:

————————————————————————————————————————————————————————————————————–

Urubanza rwa Ingabire rwongeye gusubikwa
13-02-2012 – saa 12:07,  IGIHE
http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/urubanza-rwa-ingabire-rwongeye-gusubikwa

Urubanza rwa Ingabire Victoire rwari ruteganyijwe kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gashyantare rwasubitswe igihe cy’iminsi 30 bisabwe n’abunganizi be mu rukiko.
Me. Gatera Gashabana wari kumwe na Ingabire mu rukiko yasabye ko urubanza rusubikwa kugira ngo abone umwanya wo gusoma yitonze ibimenyetso byavuye mu Buholandi byashyizwe mu Kinyarwanda ngo kuko bimaze igihe gito bimugezeho.
Naho Me Ian Edouard utagaragaye mu rukiko muri iki gitondo yasabye ko yahabwa igihe cyo kubanza guhindura ibi (…)

Urubanza rwa Ingabire Victoire rwari ruteganyijwe kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gashyantare rwasubitswe igihe cy’iminsi 30 bisabwe n’abunganizi be mu rukiko.

Me. Gatera Gashabana wari kumwe na Ingabire mu rukiko yasabye ko urubanza rusubikwa kugira ngo abone umwanya wo gusoma yitonze ibimenyetso byavuye mu Buholandi byashyizwe mu Kinyarwanda ngo kuko bimaze igihe gito bimugezeho.

Naho Me Ian Edouard utagaragaye mu rukiko muri iki gitondo yasabye ko yahabwa igihe cyo kubanza guhindura ibi bimenyetso mu rurimi yumva kuko byashyizwe mu Kinyarwanda kandi atacyumva.

Ingabire we yasabye abacamanza kongera gusuzuma neza ko ibyo abatangabuhamya bamushinja ari ukuri koko. Ati: “Ntibyumvikana uburyo umuntu anshinja, yarangiza akanashinja Leta ya Kigali.”

Ibi yabivuze biturutse ku mutangabuhamya witwa Mujawayezu Speciose wamushinjaga, yarangiza akanashinja Leta y’u Rwanda avuga ko yashatse kumwicira umugabo.

Ingabire kandi yasabye ko mu gihe uyu mugore yazanwa imbere y’urukiko hazanahamagazwa Minisitiri w’Ingabo cyangwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kugira ngo basobanure iby’iyicwa ry’umugabo we. Urukiko rukaba rwavuze ko nibiba ngombwa uyu mugore ashobora kuzanwa mu rukiko.

Icyakora n’ubwo urubanza rwasubitswe, uruhande ry’ubushinjacyaha rwari rwaje rwiteguye gusobanura biriya bimenyetso byatanzwe n’u Buholandi mu kwezi kw’Ukuboza umwaka ushize wa 2011.

Gusa bavuga ko ibi ari uburenganzira bw’abunganira Ingabire kugira ngo babone igihe cyo kwitegura no gusoma neza ibi bimenyetso byaturutse mu Buholandi.

Uru rubanza ruregwamo Ingabire rwasubitswe iminsi igera kuri 30 rukazasubukurwa tariki 12 Werurwe ariko tariki 5 Werurwe abunganizi ba Ingabire bagomba kuba bashyikirije urukiko imyanzuro igaragaza ko barangije gusoma no gusobanukirwa biriya bimenyetso.

Ingabire Victoire yaje mu Rwanda ku itariki ya 16 Mutarama 2010 aje kwandikisha ishyaka rye ngo azahatane mu matora y’Umukuru w’Igihugu, atabwa muri yombi tariki 10 Ukwakira 2010.

Uyu Muyobozi Mukuru wa FDU winjijwe muri Gereza Nkuru ya Kigali nyuma y’iminsi 16 yakurikiye itabwa muri yombi rye ; aregwa ibyaha birimo gutera inkunga umutwe w’iterabwoba no gushishikariza abandi kurikora, gutegura ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu, n’amacakubiri.

Abandi baregwa hamwe nawe ni Major Uwumuremyi Vital, Col Nditurende Tharcisse, Lt. Col. Habiyaremye Noel ndetse na Karuta Jean Marie Vianney bose bahoze mu mitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR ikorera muri Congo-Kinshasa.

Hejuru ku ifoto: Ingabire Umuhoza Victoire ari kumwe n’abunganizi be


Ingabire’s links to FDLR revealed as trial resumes

http://www.newtimes.co.rw/section/read/34671

 

Exit mobile version