Site icon Rugali – Amakuru

Dore gihamya yuko Kagame yananiwe kunga abanyarwanda –> Batanu bafunze bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside mu Bugesera

Abantu batanu bo mu Bugesera bari mu maboko ya Polisi bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside kubera amagambo babwiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri bo harimo umugabo w’imyaka 44 y’amavuko wo mu mu murenge wa Mayange wabwiye uwo bakoranaga akazi ko gupakira ibiti mu modoka ati “ Abatutsi baduha akazi gute!”.

Nyuma yaho yahise atabwa muri yombi kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mayange.

Undi ufunze, ni umusaza ufite imyaka 65 y’amavuko, utuye mu murenge wa Rilima. Yabwiye Ruhanga Innocent, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko Abatutsi ari babi kandi ko ari abagome.

Ruhanga yahise ajya kumurega ku buyobozi bw’akagari. Ndayizeye Jean D’Amour, ushinzwe iterambere muri ako kagari yafashe umwanzuro wo kubunga ariko yabikoze nyuma yo guhabwa ruswa ya 5000RWf.

Abantu batanu bo mu Karere ka Bugesera bafunze bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside

Ibyo byaje kumenyekana maze Ndayizeye n’uwo musaza warezwe bombi batabwa muri yombi, ubu bafungiye kuri Station ya Polisi ya Rilima.

Abandi bafunzwe harimo umusore w’imyaka 25 y’amavuko n’undi w’imyaka 24 y’amavuko, babwiye Mukandanga Francine, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ko bazongera bakabarangiza. Ubu nabo bafungiye kuri Station ya Polisi ya Rilima.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Alvera Mukabaramba ubwo yatangizaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Bugesera, yabwiye abaturage ko bagomba kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yakomeje avuga ko muri 2016, Intara y’Iburasirazuba yaje ku isonga mu kugira ingengabitekerezo ya Jenoside kuko hagaragaye 88 muri 232 bagaragaye mu gihugu hose.

– See more at: http://www.kigalitoday.com/spip.php?page=ocslevel3&id_rub=33796#undefined.xiqq

Exit mobile version