Ibiciro byazamutseho 4.6% ku masoko yo mu Rwanda
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR cyatangaje ko mu kwezi gushize kwa Gicurasi ibiciro byazamutseho 4.6%, ni mu gihe mu kwezi gushize kwa Mata iri hindagurika ry’ibiciro (inflation) ryari kuri 4.7%.
Igipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda kiboneka hifashishijwe gusa ibiciro byakusanyijwe mu mijyi.
Ni muri urwo rwego ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 4.6% mu kwezi gushize kwa Gicurasi 2016 ugereranyije na Gicurasi 2015.
Bimwe mu byatumye ibiciro bizamuka ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 6.1%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 2.9% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 7.4%.
Hagereranyijwe Gicurasi 2016 na Gicurasi 2015, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 3.6%.
Hagereranywa Gicurasi 2016 na Mata 2016, ibiciro byazamutseho 0.5%. Iri zamuka rikaba ryaratewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 0.6%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 0.5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 0.6%.
Ibiciro mu byaro byazamutseho 4.3%
Ibiciro mu byaro byiyongereyeho 4.3% ugereranyije na Gicurasi 2015. Ni mu gihe na none ihinduka ry’ibiciro mu byaro muri Mata 2016 ryari ku kigereranyo kingana na 4.3%.
Bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 4.3% mu kwezi kwa Gicurasi, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 6.5%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 1.5% n’ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutseho 6.7%.
Iyo ugereranyije Gicurasi 2016 n’ukwezi kwa kane (Mata 2016) ibiciro byagabanutseho 0.2% mu byaro. Iri gabanuka ahanini ryatewe n’igabanuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 0.5%.
Ibiciro bikomatanyirijwe hamwe (mu mijyi no mu byaro)
Ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 4.4% ugereranyije na Gicurasi 2015. Aha, umuntu yakwibutsa ko ibiciro mu Rwanda mu kwezi gushize kwa kane 2016 byiyongereyeho 4.4%.
Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 4,4% mu kwezi kwa Gicurasi 2016 nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 6.4%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 2.1% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 5.4%.
Iyo ugereranyije ukwezi kwa gatanu (Gicurasi 2016) n’ukwezi kwa kane (Mata 2016) ibiciro ntibyahindutse. Ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 0,2%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 0,7%.
IMVAHO NSHYA