Site icon Rugali – Amakuru

Dore gihamya ikomeye yuko Kagame/FPR bishe uburezi mu Rwanda -> Safi yakosorewe mu ruhame kubera icyongereza cye gikocamye kandi byitwa ko arangije Kaminuza

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Kamena 2018, Safi Madiba yanditse ubutumwa kuri instagram ye buri mu rurimi rw’icyongereza gikocamye ako kanya ahita akosorerwa mu ruhame na Uwase Honorine amubwira yakosora vuba na Bwangu ibyo yanditse mu gihe abandi bamufataga nk’ initi izi neza ururimi.

Ubu butumwa bwa Safi, bwagiraga buti” I am blessed [ndi umunyamugisha], choosed[ ashaka kuvuga ngo’ naratoranijwe’] , Reedemed [naracunguwe], accepted [naremewe] Forgived[ ashaka kuvuga ngo ’narababariwe’] .” Aho Safi yanditse Chosed yari kuba yanditse chosen naho forgived akandika forgiven.

Ubu butumwa bwakuruye impaka mu bakurikira uyu muhanzi bamwe bavuga ko bibabaje kuba umuntu nka Safi wasoje kaminuza atazi gutondagura inshinga mu rurimi rw’icyongereza, abandi bakamushyigikira bavuga ko icya mbere ari ubutumwa.

Mu basubije Safi vuba na bwangu bamusaba gukosora ibyo yanditse harimo na Uwase Hirwa Honorine[Igisabo] wabaye nyampinga wahize abandi mu kugira igikundiro mu 2017, wamubwiraga ko yibeshye agomba gukosora vuba na bwangu. Uyu muhanzi aza guhita abikora ndetse asiba n’ibindi bitekerezo byose byari byatanzwe kuri iyo foto.

Abantu batandukanye bavuze ko uyu mukobwa yashatse kwibasira Safi, ndetse Irene Murindahabi uri mu banyamakuru b’imyadagaduro mu Rwanda nawe ashyira hanze ubutumwa ‘ nizera ko umunsi umwe abantu bazumva ko icyongereza ari ururimi atari igipimo cy’ubumenyi.” Arangije abutura Safi na Miss Igisabo.

Miss Igisabo ntiyazuyaje yahise abwira uyu munyamakuru ko atari agambiriye ikindi ahubwo yabwiraga Safi gukosora amakosa yari akoze.

Yagize ati “Irene unyibukije ko ururimi rukomeye rudakenera igipimo cy’ubwenge ariko ni ubumenyi. Kumvikana mu buryo bunoze n’uwo muganira biba bikenewe. Ibuka ko ururimi ari ikimenyetso ariko siko ibimenyetso byose bizwi, gukosora umuntu ntibivuze kumusuguza cyangwa kumubabaza ahubwo ni uguha agaciro icyo umuntu ashobora kungura mugenzi we. Ndiga, uriga, turiga buri munsi. Ntabwo turagera ku rugero rwo gukemura byose duhura nabyo muri iyi si niyo mpamvu dukenerana.”

Safi Madiba na we mu butumwa yashyize hanze mu minota mike nyuma y’ibi byose yihagazeho avugako abantu batsinda batita cyane ku byo abandi baba babavugaho byose.

Kuri ubu hakaba hibazwa niba Safi yaba yaribenshye cyangwa akaba atazi neza ururimi rw’ icyongereza kandi tariki 28 Ugushyingo 2014 ,aribwo yasoje ibijyanye n’amasomo ye byose muri Kaminuza yigenga ya Kigali mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

Source: http://umuryango.rw/

Exit mobile version